Nyanza: Umugabo yikubise hasi arimo guhinga ahasiga ubuzima

Mu ma saa mbiri za mu gitondo cyo ku itariki 29/10/2012, umugabo witwa Munyandamutsa Vincent w’imyaka 65 y’amavuko yituye hasi ahita apfa, ubwo yari mu murima we ahinga.

Iby’urwo rupfu rutunguranye byabereye mu mu mudugudu wa Rugali, Akagali ka Kibinja, umurenge wa Busasamana mu karere ka Nyanza mu Ntara y’amajyepfo.

Umuryango wa Munyandamutsa wabwiye inzego z’ibanze zo muri ako gace urwo rupfu rwabereyemo, ko nta kindi kintu bazi cyaba cyahitanye uwo muvandimwe wabo, nk’uko inzego zishinzwe umutekamo mu karere ka Nyanza zabitanaje.

Umurambo wa Munyandamutsa wahise ujyanwa mu bitaro bya Nyanza kugira ngo hasuzumwe icyamwishe. Mu gihe ibisubizo byo kwa muganga bitarasohoka harakekwa ko yaba yazize indwara y’umutima yabanaga nayo ntacyo abiziho kugeza ubwo imuhitana.

Mu karere ka Nyanza si ubwa mbere umuntu apfuye muri ubwo buryo, ariko ibipimo byo kwa muganga byagiye byerekana ko abenshi muri bo ari indwara z’umutima zagiye zibahitana.

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka