Nyanza: Umugabo w’imyaka 42 arashinjwa gusambanya mwishywa we w’imyaka itanu

Umugabo witwa Bizimungu Léonidas w’imyaka 42 y’amavuko ukomoka mu Murenge wa Busoro ari mu maboko ya polisi y’Igihugu ikorera mu Karere ka Nyanza akekwaho gusambanya umwana w’imyaka itanu.

Mbarubukeye Vedaste, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Busoro, yemeza ko uyu mugabo yatawe muri yombi ku wa 17 Gicurasi 2015 akekwaho gusambanya umwana w’imyaka itanu y’amavuko.

Uyu mugabo ahamwe n'icyaha cyo gusambanya umwana, amategeko ahana y'u Rwanda ateganya ko yafungwa burundu.
Uyu mugabo ahamwe n’icyaha cyo gusambanya umwana, amategeko ahana y’u Rwanda ateganya ko yafungwa burundu.

Ngo ababyeyi b’uyu mwana bamwohereje iwe agiye kumusura dore ko ngo ari nyirarume ariko agezeyo agarukana inkuru mbi ivuga ko yagezeyo akamukorera ibya mfura mbi akamusambanya.

Nyuma y’uko ababyeyi b’uyu mwana bagezweho n’iyi nkuru y’incamugongo ngo bihutiye gusaba ko Bizimungu Léonidas atabwa muri yombi kugira ngo habeho iperereza ryemeza ko habayeho gukora iki cyaha.

Umwana bivugwa ko yaba yasambanyijwe yoherejwe ku Kigo Nderabuzima cya Busoro nyuma yoherezwa mu Bitaro bya Nyanza kugira ngo bamusuzume.

Ubuyobozi bwa Polisi mu Karere ka Nyanza bwadutangarije ko kugeza ubu ibisubizo by’ibizamini by’abaganga bitaraboneka kugira ngo bashobore kwemeza koko ko icyo cyaha cyaba cyarabayeho.

Bizimana Léonidas ukekwaho gusambanya mwishywa we yahise afatwa ashyikirizwa Polisi ikorera mu Murenge wa Busoro mu gihe ibimenyetso bimushinja cyangwa bimushinjura byo kwa muganga bigitegerejwe.

Aganira na Kigali Today, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Busoro, Mbarubukeye Vedaste, yamaganye iki cyaha cyo gusambanya umwana ndetse atanga inama ku babyeyi abasaba kuba maso bagacunga abana babo babarinda guhohoterwa ngo kuko iki cyaha cyo gusambanya abana kiriho muri iki gihe.

Yagize Ati "Ababyeyi bamenye ko iki cyaha kiriho barinde abana babo kandi n’abantu bakuru bafite iyo ngeso bamenye ko bahagurukiwe kuko gusambanya umwana bihanwa n’amategeko mu buryo buremereye ku muntu wese wahamwe na cyo”.

Amategeko y’u Rwanda avuga ko umwana ari umuntu wese utarageza ku myaka 18 y’amavuko naho gusambanya umwana akaba ari imibonano mpuzabitsina yose cyangwa ishingiye ku bitsina imukorerwa uko yaba ikozwe kose n’icyaba cyakoreshejwe cyose.

Umuntu wese uhamijwe icyaha cyo gusambanya umwana ahanishwa igifungo cya burundu nk’uko ingingo ya 191 mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda ibiteganya.

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

EEE!! Birandenzepe uwomuvie-icyahanikimuhama ahanwekbs

HABIMANA.IGNACE yanditse ku itariki ya: 19-05-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka