Nyanza: Umuco wo kwambara inkweto ntugifatwa nk’ubwirasi

Abatuye akarere ka Nyanza ntibagitekereza ko kwambara inkweto ari ukwirata, kuva mu bana biga mu mashuli abanza n’aho abantu bakuru bateraniye, bitandukanye na cyera aho uwatinyukaga kuzambara mu bandi byamuteraga ipfunwe.

Mbere ya Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994 mu Rwanda byari ikizira kubona umunyeshuli ku ishuli cyangwa undi muntu mukuru wese utari umuyobozi yambaye inkweto, icyo gihe yafatwaga umwirasi kuko mu nzira yose yasangaga ari nk’ikintu yihariye ku giti cye.

Aganira n’abanyamuryango ba FPR Inkotanyi ku byiza u Rwanda rumaze kugeraho, Francis Nkurunziza wungirije umuyobozi w’akarere ka Nyanza ushinzwe iterambere, kuri uyu wa Gatandatu tariki 20/10/2012, yavuze ko nawe yize muri icyo gihe nta bwisanzure bwabagaho.

Nyuma y'igikorwa cyo gufasha umuturage utishoboye bamuhingira, nibwo bafashe icyo kiganiro.
Nyuma y’igikorwa cyo gufasha umuturage utishoboye bamuhingira, nibwo bafashe icyo kiganiro.

Ati: “N’ubwo mbona abenshi muri mwe muri urubyiruko ariko ndabona hari n’abagabo b’ibikwerere bibuka uburyo kwambara inkweto nta birori byabayeho byafatwaga nk’ubwirasi”.

Iki kiganiro bagifashe ubwo bari barangije umuganda wo gufasha ihinga umwe mu batishoboye utuye muri uyu murenge wa Rwabicuma mu aka karere, batangira kwibukiranya bimwe mu byaranze imyaka 18 ishize.

Umwe muri bo yagize ati: “Turishimira ko nta muturage muri iki gihugu cy’u Rwanda utacyambara inkweto ngo abandi babifate ko yirase kuri bagenzi be”.

Nkurunziza wari unayoboye icyo kiganiro yatangaje ko akenshi ibyo byagaterwaga n’ubukene hakiyongereho ubujiji, byatumaga abatuye icyaro bafata ibintu muri ubwo buryo.

Usibye kuba nta muturage w’u Rwanda ugiterwa ipfunwe no kwambara inkweto, nk’uko byatangarijwe aho, banagaragaje ko hari byinshi byagezweho byose bishimangira ko igihugu gitera imbere uko bukeye n’uko bwije.

Urugero rwatanzwe ni nk’ibimenyetso by’iterambere rirambye u Rwanda rufite, birimo ubwiyongere bw’amashuli hirya no hino mu gihugu, ibikorwaremezo by’imihanda, ibigo nderabuzima n’ibitaro bya kijyambere n’ibindi byinshi byarondowe.

Uyu muganda bakoze ku buso bungana na metero 500, wari witabiriwe n’abanyamuryango basaga 160 bari biganjemo abayobozi batandukanye ku rwego rw’akarere, abanyeshuli biga muri kaminuza y’u Rwanda bakomoka muri ako karere n’abagize inama y’igihugu y’urubyiruko mu karere.

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Iyi nkuru inyibukije nanjye mwarimu wacu ampondagura ngo nambaye inkweto. Icyo gihe nahowe ubusa bwose genda Rwanda wavuye ahakomeye.

Bebeto yanditse ku itariki ya: 22-10-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka