Nyanza: Ubwigenge bwizihijwe abaturage basabwa kwihesha agaciro
Mu karere ka Nyanza bahimbaje isabukuru y’imyaka 50 u Rwanda rumaze rubonye ubwigenge n’imyaka 18 rumaze rwibohoye basaba abaturage kurushaho kwihesha agaciro muri byose; nk’uko Murenzi Abdallah umuyobozi w’ako karere yabisabye.
Umuyobozi w’akarere ka Nyanza yasabye abaturage b’akarere ka Nyanza, abafatanyabikorwa batandukanye n’ibigo by’amashuli abarizwa mu gice cy’umujyi w’ako karere kugana icyerekezo 2020 ari nako baharanira kwihesha agaciro.
Ashingiye ku muco wo kwihesha agaciro, umuyobozi w’akarere yanabahamagariye gukunda igihugu kuri buri wese wari muri uwo muhango wizihirijwe kuri sitade y’akarere ka Nyanza tariki 01/07/2012.

Murenzi Abdallah yagarutse ku mateka y’u Rwanda agaragaza uko abayobozi bagiye basimburana ahereye ku ngoma cya Cyami kugeza kuri Leta y’Ubumwe bw’Abanyarwanda.
Yasobanuye ko Leta y’Ubumwe bw’Abanyarwanda iyobowe n’umuryango wa FPR-Inkotanyi yitaye ku mibereho myiza y’abaturage ibashishikariza gukomeza kurwanya ubukene maze abaturage bakarushaho kwihaza mu biribwa ari nako bazamura ubukungu bw’igihugu muri rusange.

Ibirori by’iyi minsi mikuru yombi mu karere ka Nyanza byaranzwe n’ubusabane hagati y’abayobozi b’akarere, abafatanyabikorwa b’ako hamwe n’abaturage.
Bishimiye ibyo bamaze kugeraho mu myaka yose ishize babonye ubwigenge bakanibohora ingoyi y’ubutegetsi bubi bwashyiraga imbere ivangura n’amacakubiri kugeza ubwo bigeze kuri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.
Jean Pierre Twizeyeyezu
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
DUHAMYE ITERAMERE RYA NYANZA DUTEZA IMBERE UBUHINZI N’UBWOROZI MUKOMERE ISABUKURU NZIZA.
Nyanza murasobanutse rwose kandi mukomereze aho kuko muragera ikirenge mu cy’umukuru w’igihugu.
Courage!!!!!!!!!!