Nyanza: Ubuyobozi bwamuhesheje ibye yari yambuwe n’Umushinwa
Umugabo witwa Muvunyi Emmanuel ufite Photo Studio mu karere ka Nyanza aratangaza ko iyo atagira ubuyobozi bw’igihugu yari kubura amafaranga ibihumbi 285 yari agiye kugura mudasobwa n’Umushinwa i Kigali.
Tariki 10/03/2012, Muvunyi yagiye kugura mudasobwa yo mu bwoko bwa HP Desk Top n’Umushinwa witwa Lei Jun ukorera mu iduka rya IT Center i Nyarugenge ariko Muvunyi amaze kwishyura Lei Jun ajya mu bubiko amuzanira mudasobwa yo mu bwoko bwa Dell aho kumuha iya HP yari yaguze.
Muvunyi yagize ati “ Icyo gihe nahise mbwira uwo Mushinwa ko nishyuye HP ntishyuye Dell hanyuma yanze kuyihindura nibwo twatangiye gutera rwaserera induru ziravuga
mu mujyi wa Kigali”.
Kuva ubwo habayeho amakimbirane ashingiye ku kutumvikana hagati ya Muvunyi n’uwo Mushinwa wari wanze gutanga mudasobwa ya HP cyangwa ngo asubize amafaranga avuga ko iyo umuntu yaguze ikintu agomba kukijyana byanze bikunze; nk’uko Muvunyi abyisobanurira.
Nyuma yo guterana amagambo menshi Muvunyi yagiye kuregera polisi yo mu karere ka Nyarugenge mu mujyi wa Kigali kugira ngo imwumvikanishe n’uwo Mushinwa ariko biranga.
Ibyo bimaze kuba Muvunyi avuga ko yongeye guhamagara polisi yo mu karere ka Nyanza akoreramo ayimenyesha ko yagiye i Kigali akamburirwayo n’Umushinwa.
Bukeye bwaho icyo kirego cyongeye kugezwa imbere y’ubuyobozi bw’urugaga rw’abikorera ku giti cyabo mu karere ka Nyarugenge ariko nabyo ntibyagira icyo bitanga kuko uwo Mushinwa yabakuriye inzira ku murima ababwira ko nta mafaranga ashobora kubasubiza.
Ku wa mbere tariki 12/03/2012 icyo kibazo cyongeye gukururuka kigezwa mu buyobozi bwa RDB mu nyandiko Muvunyi asobanura akarengane yahuye nako agahabwa igicuruzwa kitari mu bushake bwe kandi yamaze kwishyura.
Mu magambo ye bwite yagize ati “Twagezeyo dusanga nabwo uwo Mushinwa ahafite ibindi birego by’abandi bantu benshi batandukanye yagiye akorera amanyanga”.
Agezeyo ngo ubuyobozi bwa RDB bwamusabye kongera kubandikira asobanura imiterere y’ikibazo cye neza ndetse ngo akagenera kopi uwo Mushinwa bari bahanganye.
Lei Jun akimara kugenerwa kopi ngo yabonye ko ibintu byakomeye n’uko ahita yijyana ku biro bya polisi ahasiga sheki y’amafaranga yasabwaga nuko ku mugoroba wa tariki 12/03/2012 Muvunyi abona amafaranga yari yishyuye wa Mushinwa.
Jean Pierre Twizeyeyezu
Ibitekerezo ( 4 )
Ohereza igitekerezo
|
Ndababaza impamvu mutashyizeho igitekerezo cyanjye natanze ejo le 14/03/2012 mu ma saa cyenda kandi cyari gifite ishingiro, niba nabwo hakora ikimenyane ubwo nta nama muba mukeneye, ko ntatukanaga, ahubwo ko nagiraga inama abanditsi, yewe, ubwo ntawamenya critères zanyu da.
Nibemere ko ubuyobozi dufite burenganura abarengana
abashinwa batangiye kwigira haraka nko muri RDC. mu Rwanda haba amategeko si nzi impamvu adahanwa.
Uyu mugabo ubu ni Mudasobwa gusa ituma yifata mapfubyi bene kariya kageni!!!
eeh ni hatari wana.