Nyanza: Ubuvugizi bwa AVEGA ngo bwabavanye mu kutishobora bubageza mu kwigira

Abagenerwabikorwa b’umuryango w’abapfakazi ba Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 (AVEGA) batuye mu murenge wa Busasamana mu karere ka Nyanza bavuga ko ubuvugizi bakorerwa n’uyu muryango bwabavanye mu kutishobora bukabageza mu kwigira.

Ibi babitangaje tariki 12/08/2013 ubwo abagenerwabikorwa b’uyu muryango ku rwego rw’umurenge wa Busasamana mu karere ka Nyanza bakoraga icyegeranyo cy’abakeneye ubufasha mu kwifasha hagamijwe ko bigira muri rusange.

Nk’uko babitangamo ubuhamya ubuvugizi bakorewe n’umuryango wa AVEGA bwatumye bava mu mibereho mibi bari bafite ikomoka ku ngaruka Jenoside yakorewe Abatutsi yagize ku muryango Nyarwanda.

Uwitwa Mukakabera Josepha utuye mu mudugudu wa Rwesero mu kagali ka Rwesero muri uyu murenge wa Busasamana akaba ari umwe mu bagenerwabikorwa b’umuryango AVEGA atangaza ko nyuma ya Jenoside yari afite imibereho mibi mu muryango we.

Abivuga atya: “Mbere hari ubwo najyaga ahantu ngahangayikishwa n’uko inzu yanjye ndi busange yaguye ariko aho AVEGA inyubakiye nabonye aho mba ndicara ndatuza”.

Mukakabera Josepha avuga ko imibereho ye ari myiza abikesheje ubuvugizi yakorewe na AVEGA.
Mukakabera Josepha avuga ko imibereho ye ari myiza abikesheje ubuvugizi yakorewe na AVEGA.

Uyu mubyeyi akomeza asobanura ko hari n’ubwo byageze akajya arara mu bibazo byinshi kandi nta bushobozi afite bwo kubikemura.

Ati: “Icyo umuryango AVEGA wankoreye ni ubuvugizi kandi bwagize icyo bumara kuko ubu narubakiwe kandi mpabwa inka amata ndayabona nkayanywa mbese ugasanga meze neza bitandukanye n’uko mbere byari bimeze mu mibereho y’umuryango wanjye”.

Ku ruhande rwe kimwe n’abagenzi be bakorewe ubuvugizi na AVEGA ndetse bakaba bari baje no kugaragaza abandi bakorerwa ubuvugizi nk’uko nabo babukorewe basobanuye ko ibikorwa bakorewe byabahaye uburyo bwo kubafasha kwifasha bityo bibageza mu kwigira.

Mukandekezi Nawomi uhagarariye umuryango AVEGA ku rwego rw’umurenge wa Busasamana avuga ko ibikorwa bimaze gukorwa abagenerwabikorwa babo bigiye bitandukanye.

Atangaza ko muri byo harimo kubakira abapfakazi ba Jenoside yakorewe Abatutsi basigaye badafite aho kuba, kubavuza indwara zitandukanye bakomora kuri Jenoside ubwayo ndetse no kubafasha mu kwihangira imishinga mito iciriritse ibyara inyungu ngo ibyo byose bikaba aribyo byatumye ibibereho yabo izamuka.

Mu murenge wa Busasamana mu karere ka Nyanza habarurwa abapfakazi ba Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 bagera kuri 283 nk’uko ubahagarariye muri uwo murenge abitangaza.

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka