Nyanza: Ubukene n’ubujiji byatumaga atimesera imyenda

Alphonsine Nyiranzabandora utuye mu murenge wa Busoro mu karere ka Nyanza, avuga ko ubukene n’ubujiji byatumaga atimesera imyenda ye ariko nyuma yaho atangiye kwishyira hamwe n’abandi mu itsinda ryo kwiteza imbere byamugizeho impinduka nziza.

Uyu mubyeyi avuga ko abikesha abo bari kumwe mu itsinda ryo kwiteza imbere, aho amaze kwigurira ihene na matora kandi asigaye yita ku isuku muri gahunda yo kurengera ubuzima bwe, mbere yafataga nkaho ntacyo bumaze kubera ubukene n’ubujiji.

Abo bahuriye muri iryo tsinda bavuga ko hari byinshi bamaze kwigezaho bikabafasha kwivana mu bukene, nko kwigurira amatungo magufi babinyujije mu gikorwa cyabo bise icyo kurasa ku ntego.

Nyiranzabandora Alphonsine asobanura ko kwishyira hamwe n'abandi byamutehe imbere.
Nyiranzabandora Alphonsine asobanura ko kwishyira hamwe n’abandi byamutehe imbere.

Uku kurasa ku ntego nk’uko bisobanurwa n’abagore bagize iryo tsinda, ni igikorwa kibafasha kugera ku byo bumvikanye ku kigero gishimishije, aho batanga amafaranga macye ashoboka kandi bumvikanyeho mu gihe cy’icyumweru.

Norbert Vuguziga, umuyobozi w’itsinda intambwe “ Twisungane” avuga ko ko kimwe na bagenzi be bari muri iryo tsinda bahoze ari abakene ku buryo basaba umunyu, ariko ubu bateye imbere ku buryo basigaye bigurira ubwisungane mu kwivuza bw’abagize imiryango yabo.

Zimwe mu ngero batanga bagaragaza ko kwibumbira hamwe byabagiriye akamaro, ni uko nta mugore n’umwe muribo udafite icyo yashoboye kwigezaho kandi kivuye muri ayo mafaranga bakusanya hanyuma bakayagurizanya.

Uko kwibumbira hamwe kandi kwatumye abagize iryo tsinda buri wese ashobora kurwanya nyakatsi yo ku buriri akanigurira matora yo kuryamaho, nk’uko babyemeza.

Marie Claire Uwumuremyi, umuyobozi w’inama y’igihugu y’abagore mu ntara y’Amajyepfo, avuga ko usibye kuba abagore bitwa ba mutima w’urugo ku rundi ruhande ari n’imbarutso y’amajyambere arambye.

Ashimira umuryango mpuzamahanga wa Care kuba warashoboye kwegeranya abagore bo mu cyaro, ukaberekera uburyo bwo guhuriza hamwe amikoro yabo bagashobora gushakisha icyabateza imbere hatabayeho guteka amaboko abagabo babo.

Agira ati: “ Umugore niwe shingiro ry’iterambere mu muryango”.

Iyo umugore n’umugabo bose bashyize hamwe bagashakishiriza hamwe icyateza imbere umuryango wabo nta kabuza utera imbere, nk’uko umuyobozi w’inama y’igihugu y’abagore mu Ntara y’amajyepfo abyemeza.

Ubu buryo bwo kubumbira hamwe abaturage bigishwa kwizigamira no kugurizanya bikorwa n’umushinga Care International mu turere dutandukanye tw’intara y’Amajyepfo.

Jean Pierre Twizeyeyezu

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka