Nyanza: Polisi yahagurukiye kurwanya ibiyobyabwenge n’inzererezi

Mu rukerera rwo kuwa gatandatu tariki ya 26 Ugushyingo 2011 polisi yo mu Karere ka Nyanza yabyukiye mu gikorwa cyo gusaka ahantu hakekwaho ubucuruzi bw’ibiyobyabwenge birimo urumogi na Kanyanga biza ku isonga no guta muri yombi imburamukoro n’inzererezi zo muri aka karere.

Mu karere ka Nyanza by’umwihariko mu Mujyi nyirizina wa Nyanza hari hamaze iminsi hari ibikorwa by’ubugomo birimo gukubita no gukomeretsa bikomeye ndetse bigatera n’impfu z’abantu biturutse ku biyobyabwenge.

Tuvugana na Emmanuel Manimba, umuyobozi wa polisi mu karere ka Nyanza mu gitondo cyo kuwa gatandatu tariki ya 26 Ugushyingo 2011 yavuze ko muri iki gikorwa hafashwe litiro 30 z’inzoga y’inkorano yitwa igikwangari mu rugo rw’uwitwa Byukusenge Seraphine ndetse n’abantu 30 b’inzererezi batagira ibyangombwa bibaranga.

Abafashwe nk’uko byemezwa n’ukuriye polisi mu karere ka Nyanza baturuka mu turere twa Huye, Nyamagabe, Gisagara, Rubavu, Nyaruguru n’ahandi. Umuyobozi wa polisi mu karere ka Nyanza akomeza anavuga ko hafashwe n’umurundi winjiye mu Rwanda mu buryo butemewe n’amategeko.

Uwo akaba ari uwitwa Bicamurwango Etienne w’imyaka 22 y’amavuko ukomoka mu Ntara ya Muyinga mu gihugu cy’u Burundi.

Polisi y’Igihugu ikorera mu Karere ka Nyanza isobanura ko yakoze iki gikorwa nyuma y’ibyaha bari guhura nabyo nk’ubujura ndetse n’ikibazo cyo gukubita no gukomeretsa bitewe n’ibiyobyabwenge. Ikigamijwe muri iki gikorwa akaba ari ukubungabunga umutekano w’abantu n’ibyabo nk’uko byemezwa na polisi.

Itegeko- teka No 21/77 ryo ku wa 18 Kanama 1977 rishyiraho igitabo cy’amategeko y’u Rwanda ahana ibyaha mu Rwanda mu ngingo yacyo ya 284 gisobanura ko inzererezi ari abatagira aho baba hazwi, batagira uburyo bwo kubaho kandi basazwe batagira icyo bakora ari umwuga, ari umurimo.

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Rwose polisi nikomeze ibihagurukire kuko ibiyobyabwebge by’ahitwa mu mugonzi bimeze nabi. ibyo birara bitagira adressi nibyo bidupfumurira amazu ugasanga byaducucuye.

Chantal yanditse ku itariki ya: 26-11-2011  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka