Nyanza: Nyuma y’uko umuturanyi we amumennye umutwe yitabye Imana

Gatabazi Cyriaque w’imyaka 46 y’amavuko wari utuye murenge wa Busasamana mu karere ka Nyanza yitabye Imana tariki 26/10/2012 nyuma y’uko umuturanyi we witwa Niyomugabo Vincent amwubikiriye akamukubita ibuye mu mutwe bapfa urubibi rw’umurima.

Gatabazi Cyriaque akimara gukubitwa ibuye tariki 25/10/2012 yahise ajyanwa mu bitaro bya Nyanza binaniranye yoherezwa mu bitaro bya Kaminuza y’u Rwanda biri i Butare mu karere ka Huye naho biza kunanirana yoherezwa mu bitaro bya CHUK mu mujyi wa Kigali ari naho yaguye.

Iyi nkuru y’incamugongo ikimara kugera aho nyakwigedera yari atuye mu karere ka Nyanza inshuti n’abavandimwe be bahise batangira kumuririra ndetse bihutira no kuza gufata mu mugongo abo mu muryango we.

Mu rugo rwa Gatabazi Cyriaque umubabaro n’ishavu nibyo byari ku maso y’abantu batabaye abo mu muryango we bariraga bagira bati: “Umuturanyi akaba n’umuvandimwe wacu apfuye azize amaherere kuko biragoye kwiyumvisha uburyo santimetero z’ubutaka umuntu azihora undi akamukuramo umwuka w’abazima”.

Gatabazi ubwo yabarizwaga isanduku ye ngo ashyingurwemo.
Gatabazi ubwo yabarizwaga isanduku ye ngo ashyingurwemo.

Mukakayumba Mariya ni umwe mu bagore baririraga Gatabazi Cyriaque bavuga ko batazongera kumubona ashakisha ibya mubeshaho we n’umuryango we.

Uyu mugore yagiraga ati: “kuva mu mwaka wa 1987 nshakira muri aka gace Gatabazi yari umuturanyi mwiza cyane agakunda abana kandi nabo bakamukunda none dore arigendeye azize imitima mibi y’abantu”.

Abayobozi mu nzego z’ubuyobozi z’aho uyu mugabo yari atuye zivuga ko Gatabazi Cyriaque abasigiye ikimenyetso kiranga ubupfura n’imico myiza batazibagirwa muri ako gace yari atuyemo.

Maniragaba Elysé, uyobora Akagali ka Nyanza Gatabazi Cyriaque yagize ati: “ Ku bwanjye n’abaturage nyoboye ntiduteze kuzibagirwa uburyo Gatabazi ari we waduhaye isambu twubakamo ibiro by’umudugudu wa Gishike yari atuyemo mu gihe abandi abaturage bari baranze kuyitanga”.

Uyu mugabo (Niyomugabo Vincent) niwe wakubise Gatabazi ibuye mu mutwe bimuviramo urupfu.
Uyu mugabo (Niyomugabo Vincent) niwe wakubise Gatabazi ibuye mu mutwe bimuviramo urupfu.

Niyomugabo Vincent akimara gukora icyaha yirukanse ibirometero bisanga bitanu ahunga aho icyaha akekwaho cyari cyabereye ariko yahise atabwa muri yombi ajyanwa kuri station ya polisi ya Busasamana mu karere ka Nyanza.

Nyakwigendera apfuye asize umugore umwe n’abana barindwi babyaranye.
Imana imuhe iruhuko ridashira!!!!

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

isura ye nayo ubwayo yakwica!

inkuba yanditse ku itariki ya: 26-10-2012  →  Musubize

Ariko se ibi bintu byo kwicana ko bimaze kuba icyorezo!!! Uyu se we muramugira gute? nawe niyicwe

Mahoro w’ i Rwanda yanditse ku itariki ya: 26-10-2012  →  Musubize

Ariko se nk’iki kishe umuntu cyumva kitazapfa!Ariko bahise nacyo bakimenera mo ijisho ndabona rimwe ritabona!Ngo cyamaze kurimutera kiririka ye!!!

Birasa yanditse ku itariki ya: 26-10-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka