Nyanza: Njyanama y’Akarere ka Burera mu mwiherero ku bibazo basabwa gukemura
Abagize inama njyanama y’Akarere ka Burera bari mu mwiherero w’iminsi ibiri mu mujyi wa Nyanza biga ku bibazo bireba akarere kabo bikeneye ibisubizo mu buryo burambye.
Uyu mwiherero watangiye tariki 17/01/2015 wabimburiwe no kugezwaho ibiganiro bitandunye birimo ibirebana n’imyitwarite y’abayobozi mu nzego za Leta, itegeko rirebana n’uburyo abayobozi basabwa gutangamo amakuru n’ibindi.
Impamvu nyamukuru y’uyu mwiherero ni ukugira ngo bashakire hamwe ibisubizo bituma akarere kabo kihuta mu iterambere rirambye.
Mu byo Akarere ka Burera kavuga ko abaturage bako bakeneye ni impinduka mu myumvire irebana n’isuku, ndetse no kwitabira gahunda za Leta zirimo gutangira igihe ubwisungane mu kwivuza kandi ntihagire ucikanwa n’iyi gahunda.

Uyu mwiherero ni umwanya mwiza wo kwiga ku bibazo by’uburyo abaturage barushaho kwihuta mu iterambere, bakanesa imihigo ishingiye ku nkingi enye za Guverinema y’u Rwanda arizo ubukungu, imibereho myiza, imiyoborere myiza n’ubutabera.
Visi perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Burera, Vincent Uwimana avuga ko wakozwe mu nyungu z’abaturage kugira ngo bige uburyo barushaho guhindura imyumvire mu birebana n’iterambere.
Abivuga muri aya magambo: “Ntabwo twaje mu butembere gusa ahubwo twaje kwicara hamwe ngo twige ku bibazo bireba akarere kacu mu rugamba karimo rw’iterambere”.
Umuyobozi w’Akarere ka Burera, Sembagare Samuel arizeza abanyaburera ko ibizava muri uyu mwiherero bizasiga impinduka igaragara mu iterambere ryabo.
Yagize ati “Nzi nzeza ko abanyaburera banyumva niyo mpamvu ingamba tuzafatira muri uyu mwiherero batazatinda kuzubahiriza no kuzishyira mu bikorwa”.

Minisitiri w’ubuzima mu Rwanda, Dr Agnes Binagwaho waje kuganiriza abagize inama Njyanama y’Akarere ka Burera akaba ari nawe ushinzwe kukareberera muri guverinema y’u Rwanda, yabasabye kwita ku micungire y’ibigo nderabuzima bafite muri ako karere n’ibitaro bya Butaro.
Yifashishije urugero yavuze ko ibitaro bya Kiziguro biri mu bya mbere mu Rwanda bicunzwe neza ngo kuko byinjiza amafaranga buri mukozi wese abigizemo uruhare.
Dr Agnes Binagwaho yasabye abari muri uyu mwiherero kurushaho kubaka inzego z’ibanze ngo kuko ariryo shingiro ry’iterambere ryihuse kandi rirambye.
Abagize inama Njyanama y’Akarere ka Burera biteganyijwe ko bazasoza uyu mwiherero barimo mu karere ka Nyanza banasuye ahantu ndangamateka nko mu ngoro y’umwami Mutara wa III n’ingoro y’ubugeni n’ubuhanzi iri ahitwa ku rwesero i Nyanza.
Jean Pierre Twizeyeyezu
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Minisitiri Binagwaho aribeshya. Ibitaro bya Butaro ntibyagombye kugereranwa n’ibya Kiziguro, kuko inshingano zabyo zitandukanye. Kiziguro yakira abarwayi bose, naho Butaro ikakira abarwayi bananiwe kuvurirwa ahandi, kubera ko indwara zabo zikomeye. Niba Kiziguro isaba rero abarwayi babo kwishyura bigashoboka, ntibyagombye kuba kimwe n’abivuriza i Butaro. Niyo mpamvu Leta yagombye kubagoboka mu byo badashobora gusaba abarwayi, bitewe n’uko birenze ubushobozi bwabo.
muri demokrasi iyo hari ibibazo nubundi inzego zibishinze ziba zigomba kwicara hasi zikaganira