Nyanza: Mu mihigo biteguye kuva aho bari bajya imbere
Akarere ka Nyanza kakunze kugaragara mu myanya y’inyuma mu mihigo mu bihe byashize, ubuyobozi bwako buratangaza ko muri uyu mwaka w’imihigo wa 2012-2013 biteguye guca agahigo bakava ku mwanya wa 22 bakagera kuwa mbere, nk’uko izina ryabo ry’ubutore “ Abadahigwa” ribyemeza.
Akarere ka Nyanza ni kamwe mu turere 30 tugize u Rwanda twakunze kurangwa no kuza mu myanya y’inyuma mu mihigo ariko kuri ubu nta n’umwe mu bakozi b’ako wicaye, ahubwo bose bahisemo gukorera hamwe nk’ikipe, ukoze nabi agahwiturwa.
Kuva tariki 29/01/2013 bihaye ibyumweru bibiri byo kumanuka bakajya aho ibikorwa bikorerwa mu baturage, bagasura abayobozi bakorerayo bakabaha inama z’uburyo bakosora ibitagenda neza.
Ibyo bitagenda neza nibyo bemeza ko bibakururira kuza ku myanya ya nyuma, mu gihe bo bavuga ko batayishimiye habe na gato.
Kuwa Gatanu tariki 08/02/2013 w’icymweru gishize, umurenge wa Kibilizi umwe mu mirenge 10 igize aka karere, niwo wari utahiwe kugerwamo n’abakozi batandukanye b’akarere ka Nyanza. Ibyo bahasuye birimo ibikorwa by’ubuhinzi –bworozi, imiturire, ibikorwa by’uburezi n’ibindi.

Ibyo bikorwa bifite aho bihuriye n’inkungi enye Guverinema y’u Rwanda yihaye kugenderaho zirimo ubukungu, ubutabera, imiyoborere myiza n’imibereho myiza y’abaturage. Iyo basuzuma ibikorwa bibanda ku mitangire ya raporo n’ibikorwa bigaragarira amaso bifite aho bihuriye n’iterambere ry’abaturage.
Buri mukozi ku rwego rw’ibanze rwegereye abaturage bamushyira imbere akerekana ibyo yakoze, ibishimwa bigashimwa ibigawa nabyo bikagawa ku mugaragaro, nk’uko mu murenge wa Kibilizi byagenze kimwe n’ahandi iki gikorwa cyahereye.
Hari ababonye umugayo mu bandi
Basura umurenge wa Kibilizi bishimiye byinshi byakozwe ariko bagaya by’umwihariko ubuyobozi bw’akagali ka Rwotso n’umuyobozi ushinzwe uburezi muri uwo murenge, ariwe Nzaramba Jean Damascene, kuba raporo zabo ntaho zihuriye n’ibyo bakora bigaragarira amaso.
Nzaramba ushinzwe uburezi mu murenge wa Kibilizi, yagawe kuba ibigo by’amashuri biri mu nshingano ze atabisura akaba yaratereye agati mu ryinyo.
Bamwe mu bamunenze bagize bati: “Birababaje kuba hari ibigo by’amashuli biheruka gusurwa n’umukozi ushinzwe uburezi mu kwa gatanu k’umwaka ushize wa 2012”.
Ikindi yanenzwe ni uko hari ubwo yigeze gufata abana bataye ishuri muri uwo murenge, akabafungira mu biro bye kandi atari cyo gisubizo. Ababyeyi babo bana bari batawe muri yombi bagiye bahabasanga babagemuriye mu gihe bari bagitegereje ko uwo muyobozi yaca inkoni izamba.
Amakosa y’uyu muyobozi ashobora kuzagira ibyo adindiza mu mihigo akarere ka Nyanza kiyemeje kugeraho mu rwego rw’uburezi muri uwo murenge ashinzwe, nk’uko byatagajwe na Nkurikiyumukiza Jean Marie, umwe mu bari bagize itsinda ryasuzumye ibikorwa by’uwo muyobozi.
Icyakora nta kujijinganya Nzaramba Jean Damascene watunzwe agatotsi yasabye imbabazi mu ruhame, yemera ko amakosa yose yaguyemo atazayasubira ukundi kugira ngo ataba igitotsi mu byo akarere ka Nyanza kiyemeje kugeraho mu mihigo.
Umuyobozi w’Umurenge yatanze icyizere
Theophile Kayigambire uyobora umurenge wa Kibilizi, yasezeranyije ubuyobozi bw’akarere ka Nyanza ko agiye gufatanya nabo bari kumwe ku rwego rw’umurenge hagakosorwa ibitagenda neza.
Ku ruhande rwa Kayijuka John umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyanza akaba ari nawe wari uyoboye iryo tsinda ryasuye umurenge wa Kibilizi yavuze ko intego bafite ari ukwegukana umwanya wa mbere mu mihigo y’umwaka wa 2012-2013.
Yagize ati: “Nkurikije ibikorwa dufite n’uburyo turi gukorera hamwe nk’ikipe umwanya wa mbere hari icyizere ko twawegukana kuko abishyize hamwe nta kibananira”.
Uyu muyobozi yahamagariye buri mukozi w’ akarere ka Nyanza mu rwego rwe gukora nk’uwikorera kugira ngo iyo ntego bafite yo kuzesa imihigo izagerweho.
Iri suzuma ry’ibikorwa riri gukorwa mu mirenge igize aka karere, rizakurikirwaho n’iryo ku Ntara y’Amajyepfo, naryo risozwe nirizakorwa na Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu ari nayo izatanga amanota ikurikije uko uturere twarushanyijwe mu kwesa imihigo y’umwaka wa 2012-2013.
Jean Pierre Twizeyeyezu
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
ese ntamuhanda bagira ?