Nyanza: MTN yasabanye n’abakiriya bayo inabaha impano zitandukanye
Isosiyete y’itumano ya MTN Rwanda yasabaye n’abakiriya bayo bo mu karere ka Nyanza inabaha impano zitandukanye mu rwego rwo kubagaragariza ko ibahora hafi kandi ibitayeho.
Ibyo byabereye mu gikorwa cy’ubusabane bwakorewe muri Hotel Dayenu iri mu mujyi wa Nyanza ku mugoroba wa tariki 11/07/2013 aho bantu bose babishaka banyoye bakanarya ku mafaranga ya MTN yavuye mu mufuka wayo.
Mbere y’uko ubwo busabane buba MTN yari yabanje gususurutsa umujyi wa Nyanza ibazanira ababyinnyi babigize umwuga maze babanyurizaho injyana zitandukanye ku buryo bwari bunogeye ijisho kandi bwari bwahuruje imbaga y’abantu.

Ubwo hari hageze mu masaha y’umugoroba abakiriya bayo bose bahurijwe hamwe basobanurirwa zimwe muri servisi zayo ndetse n’ubwoko bushya bwa telefoni ifite zigendanye n’igihe zikaba ari izo mu bwoko bwa Samsung Galaxy.
MTN yanatanze amahirwe kuri abo bakiriya bayo ibahesha telefoni igezweho ifite agaciro k’amafaranga ibihumbi 450 y’u Rwanda binyuze mu gikorwa cya Tombola yabakoresheje binyuze mu mucyo umunyamahirwe akaba ariwe wayegukanye.
Emmanuel Rugambwa umukozi wa MTN Rwanda wayoboye uwo muhango avuga ko impamvu yatumye begera abakiriya bayo ari ukugira ngo ishobore kubagezaho idushya twayo ngo dore ko muri iyo sosiyete ibintu bihora ari bishyashya.

Yakomeje avuga ko gushimira abakiriya bayo nabyo ari mu byatumye MTN isesekara mu karere ka Nyanza ndetse ikabanasusurutsa barya banywa mu mwuka mwiza w’ubusabane. Agira ati: “MTN ni iyacu nicyo gituma ibyo yagezeho ibikesha buri wese wayifashemo ifatabuguzi”.
Ku bw’uwo mubano wihariye MTN ifitanye n’abakiriya bayo ngo buri mwaka itanga amafaranga menshi mu gushyigikira uburezi, ubuzima n’ubukungu bw’Abanyarwanda bose muri rusange; nk’uko Emmanuel Rugambwa yakomeje abitangaza.
By’umwihariko mu karere ka Nyanza yadabagije abakiriya bayo ibaha impano kuri buri wese igizwe n’umupira wo kwambara wo mu bwoko bwa Lacoste, amakaramu ndetse n’imitaka birimbishije amabara yayo yiganjemo umuhondo.

Abakiriya ba MTN bagezweho n’impano zayo bishimiye ubwo busabane bavuga ko ari nk’igihango bagiranye maze nabo bayisezaranya kuzayiba hafi binyuze muri servisi zayo zirimo kubahuza n’isi binyuze mu buryo bw’itumanaho rigera ku bihugu byose byo ku isi.
Jean Pierre Twizeyeyezu
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Ni sawa kabisa byangenze neza itumanaho ni irya sosiyete MTN.
Mbashimira ko mu tugezaho amakuru asobanutse kandi yabereye hirya no hino.