Nyanza: Minisitiri Musoni arasura ibikorwa by’amajyambere kuri uyu wa kabiri

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu, Musoni James biteganyijwe ko aza kugirira uruzinduko rwe rw’akazi mu karere ka Nyanza akahasura ibikorwa by’amajyambere atandukanye kuri uyu wa kabiri tariki 16/07/2013.

Mu bintu bizaba bimuzanye harimo inama nyunguranabitekerezo ku iterambere ry’akarere ka Nyanza azagirana n’abavuga rikijyana (Opinion Leaders) izabera mu nzu mberabyombi y’ishuli rikuru ryigenga ry’abalayiki b’abadivantiste rya Kigali (INILAK) ishami rya Nyanza.

Nyuma yaho Minisitiri Musoni James azanasura ibikorwa by’amajyambere atandukanye akarere kashoboye kugeraho; nk’uko Murenzi Abdallah umuyobozi w’akarere ka Nyanza abyemeza.

Uru ruzinduko rwa Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu Musoni James rubaye mu karere ka Nyanza nyuma y’uko rwagiye rwitegurwa mu bihe bitandukanye ariko ntashobore kurubonekamo kubera izindi mpamvu z’akazi ke zagiye zihurirana narwo maze rugasubikwa.

Minisitiri Musoni James yaherukaga mu karere ka Nyanza mu mpera z’umwaka wa 2012 ubwo yabashyikirizaga igihembo cy’uko babaye indashyikirwa mu bikorwa by’umuganda rusange wabafashije kwiyubakira ibiro by’imidugudu babimburiye utundi turere tw’igihugu.

Ubuyobozi bw’akarere ka Nyanza bwaheshejwe icyo gihembo n’umurenge wa Mukingo wari ku isonga muri izo nyubako z’ibiro by’umudugudu muri icyo gihe. Icyo gihembo akarere ka Nyanza kashyikirijwe kikaba cyari gihwanye n’amafaranga miliyoni imwe n’igice.

Inkuru irambuye kuri uru ruzinduko Minisitiri Musoni James yongeye kugirira mu karere ka Nyanza tuzayibakurikiranira.

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Min. Musoni arakaza neza mu karere ka Nyanza!!!!!!!!!

Alias yanditse ku itariki ya: 15-07-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka