Nyanza: Lifuti zitangwa n’amasosiyete atwara abagenzi ziravugwaho guhindura abana ibirara
Inama y’umutekano yaguye y’akarere ka Nyanza yabaye tariki 23/07/2012 yashyize mu majwi amasosiyete atwara abagenzi mu gice cy’umujyi w’aka karere kuba lifuti zitanga zituma abana bakiri bato bajya mu burara ndetse bamwe bagasiba ishuli nta mpamvu.
Iki kibazo gihangayikishije ubuyobozi bw’umurenge wa Busasamana ari nawo ubarizwamo igice cy’umujyi w’akarere ka Nyanza ayo masosiyete atwara abagenzi afitemo ibiro bitandukanye.
Muganamfura Sylvestre, umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Busasamana yageze ubwo yitabaza abari muri iyo nama y’umutekano kugira ngo bamubafashe gukemura icyo kibazo cy’amasosiyete atwara abagenzi avuga ko lifuti zayo zirimo guhindura abana bato ibirara cyane cyane abiga mu mashuli abanza.
Agaragaza uburemere bw’icyo kibazo yagize ati: “Ndasaba inama y’umutekano y’akarere kubuza amasososiyete atwara abagenzi kujya birinda guha abana cyane cyane abanyeshuli amalifuti kuko bibatera uburara no gukererwa ishuli. Byongeye bamwe bakanazimira”
Abana bato biga mu mashuli abanza basigaye biharaje ingeso mbi yo kuramukira ku mihanda bategereje lifuti zitangwa n’ayo masosiyete atwara abagenzi; nk’uko bivugwa n’umuyobozi w’umurenge wa Busasamana.
Rimwe na rimwe bategereza izo lifuti ariko bitewe n’uko nta gahunda baba bafitanye n’abashoferi babacaho batabatwaye akenshi ntibibwirize ngo bagende n’amaguru ahubwo bagahitamo gutegereza indi modoka iza iyukurikiye kuko ziba zinyuranyuranamo.
Abana benshi muri bo bibaviramo gukererwa ishuli abandi babona amasaha akuze batakigiye ku ishuli bagahitamo kutajya kwiga; nk’uko Muganamfura yakomeje abisobanura.
Abakobwa bamwe na bamwe bamaze kurarurwa n’izo lufuti zibazungurukana mu mujyi wa Nyanza kugeza ubwo bibashora mu busambanyi na bamwe mu bashoferi.
Amasosiyete atwara abagenzi mu mujyi wa Nyanza akunze gutanga amalifuti nk’ayo ku bantu bajya ahitwa ku Rwesero aho isoko rya Nyanza ryimukiye kimwe n’ahitwa ku bigega.
Murenzi Abdallah, umuyobozi w’akarere ka Nyanza wari uyoboye inama y’umutekano yaguye y’akarere akimara kwitabazwa kuri icyo kibazo yavuze ko kwima abana bato lifuti byonyine bidahagije ati icyaba cyiza kurutaho ni uguhagarika amalifuti atangwa n’ayo masosiyete.
Nyuma yo kugaragarizwa icyo kibazo, ubuyobozi bw’akarere ka Nyanza ngo bugiye kuvugana n’abahagarariye ayo masosiyete atwara abagenzi kugira bubafashe guca ayo malifuti amazi atarerenga inkombe.
Bamwe mu baturage bavuga ko izo lifuti zari zibafatiye runini mu ngendo nto bakorera mu mujyi wa Nyanza. Umwe yagize ati: “Ziriya modoka ziradufasha kandi nazo zibyungukiramo kuko ziduha lifuti natwe twakenera kujya mu mujyi wa Kigali, Huye n’ahandi hanyuma sosiyete yayitanze tukayibitura tuyiteza imbere”.
Igituma izi lifuti zimaze kumenyekana cyane mu mujyi wa Nyanza biterwa no gutanguranwa abangenzi kw’ayo masosiyete hanyuma buri sosiyete igakoresha uburyo bwo kureshya abagenzi ibaha lifuti mu ngendo nto zikorerwa mu makaritsiye (quartiers) y’umujyi.
Ubuyobozi bwa Horizon Express ihagarariwe mu mujyi wa Nyanza buvuga ko n’ubwo yari imaze kugira abakiriya benshi binyuze muri ubwo buryo bwo kubaha lifuti ku rundi ruhande harimo n’ibibazo. Umwe mu bakozi ba Horizon abivuga atya: “Gutanga lifuti hari aho biduteranya n’abantu kuko hari abo uyima kubera ko imodoka yuzuye ugasanga amakimbirane aravutse”.
Byongeye kuba abashoferi b’izo sosiyete zitwara abagenzi abenshi muri bo bavuka mu mujyi wa Nyanza nabyo biri mu bituma bagenda batwara abo bahuye nabo bose kubera ikimenyane kuko bamwe muri bo mubazisaba baba ari inshuti, abavandimwe cyangwa ababyeyi babo.
Izindi ngaruka zikomoka kuri ayo malifuti ni uko zongera umubare munini w’imburamukoro mu mujyi wa Nyanza. Umwe mu bashoferi ba Horizon Express ugenda witegereza ububi bw’izo lifiti batanga abivuga atya: “Njye hari igihe mbona umuntu w’umusore yiriwe akora indendo z’urujya n’uruza bukamwiriraho agacyurwa n’umugoroba wa joro kandi ari bukenere kurya ntacyo yinjije usibye umunyanga atahira”.
Amasosiyete atwara abagenzi mu mujyi wa Nyanza arimo Volcano Express, Horizon Express na KBS ( Kigali Bus Services) yose akaba atanga lifuti mu rwego rwo kureshya abakiriya mu rwego rwo guhangana ku isoko ry’akazi nk’uko babitangaza.
Jean Pierre Twizeyeyezu
Ibitekerezo ( 7 )
Ohereza igitekerezo
|
Nkurikije uko nyanza nyizi ndumva ibi bitakabaye ikibazo kuko na mayor nawe ubwe izo lifuti yarazatse kuva mugiswayire kugera mu mugi wumwami bivuga ngo ni umuco kavukire kuwubakuramo kereka habonetse indi transport ibishinzwe.Naho abo bagitifu babavantara batazwi i nyanza ntibazi ikipe bari gukina nayo abanyenyanza bazamuta murwobo kandi ntazarwikuramo Kuki mwene kasim yisobanuye yorosaho?abanze yige kubisobanuro byamwene kasim Murenzi abone gufata icyemezo naho ubundi uwo mugitifu wabusasamana aragowe ntazamenya aho yaguye .Lifuti ni umuco kavukire wabanyenyanza kandi barakundana ntibaguha cash aliko lifuti barayitanga nubyuryarya bwinsi mugiriye inama ntiyiruke merci
Ariko ko kuva na kera aba batypes bavukana atatu yisumbuye,ubujiji nk’ubu bukibarangwamo buva he? Nkuko nabambanjirije babivuze, iki si cyo kibazo gihangayikishije akarere n’umurenge muri rusange. ubwo se ikibazo cy’uburaya aho kitaba ni he? Nkuko hari uwabivuze hasi aha, wasanga aba bayobozi bafite abo baguriye moto na za velomoteri bikaba byarabuze abakiriya! Abakire ntimuri abantu koko, mubabajwe nuko rubanda basigaye babona lifuti? stupid! ubwo rero muzashyira muri raporo ko mwarwanyije uburaya muca lifuti! Akumiro ni amavunja
YABA MYOR,YABA EXECTIF W’UMURENGE BOSE BAFITE AMAMODOKA GUFATA IKEMEZO NKI ICYO NTACYO BIBATWAYE,NONESE NTIBAZIKO ABANA BAZINDUKAGA KUBERA LIFUTI?KUKISE MAYOR YATANZE UMWANZURO WO GUKURAHO LIFUTI BURUNDU,AHUBWO IYABA NTAMODOKA AFITE YARIKUVUGA NGO:MUJYE MUTWARA BAMBAYE UNIFORME BABAGEZE AHO BASANZWE BABAGEZA,YABA MUMASAHA YO GUTAHA BABEREKEZE MU QUARTIER BATAHAMO NYUMA NTIHAGIRE UMWANA BONGERA GUTWARA,ARIKO KUKO NTACYO BATEZE KURI LIFUTI ATI:IGISUBIZO NI UKO TWAZIKURAHO BURUNDU!MURADUHEMUKIYE
Ese koko murumva mwe bitababaje?Ni ikibazo nubwo tutacyumva kimwe birababaje iyo ubona umwana ajya ku Rwesero akagaruka akajya Mumujyi i Nyanza umunsi ukira wumva ejo uzamugarura ute?ahaaaaaaaa!naho icyo kuvuga ibiyobyabwenge byo birenze ukwemera Ese iyo babivuga kuri Radio kuri internet inzego zibishinzwe ntizikubite agashyi,babonye faibresse yinzego zibishinzwe nabo bikorera ibyo bashaka ese wowe noneho basigaye babikora imbonankubone uzajye hariya mugikari cyuwitwa Chehe kubigega urebe wagira ni inama baba barimo imyotsi yabirenze kandi Police iri gukorera aho mumuhanda,nibikorere barashyigikiwe.
HARI IKIBAZO MUTAVUZE NEZA AHUBWO MUGICA KURUHANDE,IYINKURU ISHOBORA KUBA YARATSWE N’ABA MOTARI VELO MOTEUR KUKO AYO MAGENCE ADATUMA BABONA ABAGENZI BAGENDA AHO AGENCE ZIBAZAGIYE,NONESE NIBA ATARI UKUBURA ICYO BAVUGA(DOREKO BAFITE BYINSHI)CHOFEUR KANAKA NIBA AJYANYE IMODOKA YIRIRWA YIGISHA ABANA UBURARA NTAKORE AKAZI?ESEKO TUZIKO IZO MODOKA ZIGENDA BURI MINOTA 30,ICYOGIHE CYOGUKORA UBUSA CYAVAHE?MUJYE MUTANGAZA INKURU MWAMAZE GUKORERA UBUGORORANKURU,NAHO RWOSE IYINKURU NTAKIGENDA
Ariko abantu baba babuze akazi kweri? Barananirwa guca urumogi rucururizwa i Mugandamuri ujya kwa mayor ndetse no ku bigega mu irembo ry’umurenge na karere ndetse n’ibiro by’intara, kanyanga n’ibindi biyobya bwenge bicururizwa ku mugonzi ndetse n’indaya zaho bakajya kwiga ku bibazo bidafite cumi narimwe!!???
Ariko ubu koko barebye basanga mu karere kose ka Nyanza ikibazo k’ingutu bafite ari lifuti z’aya m’agence de transport? Babanje bagakemura ibibazo by’ubyicanyi buri kubera muri kariya karere!! Njye nsoma amakuru muduha ariko nta cyumweru kirashira mutaduhaye inkuru y’umugore cg umugabo babana baticanye! Barangiza bagafata amasaha biga ku kibazo cya lifuti kweri? Birabaje kabisa! Barananirwa guca uburaya, ibiyobyabwenge biba mu MUGONZI (gufata abana ku ngufu byabereye mu Gakenyeri), ubwicanyiburi kubera mu mpande zose zo muri Nyanza ahasigaye bajye kuryanya lifuti? Ahahaaa bazabwiye ababaha lifuti bakareba ko ari abana ariko bakareka abantu bakikorera! Ni uko baba bafite amamodoka yavuye mu maboko yacu niyo mpamvu bata igihe ku hatari ikibazo! Ngaho nibagerageze!