Nyanza: Kwigisha abangavu gutinyuka no kwigirira icyizere byagabanyije inda z’imburagihe

Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Nyanza ushinzwe imibereho myiza, Nadine Kayitesi, avuga ko kwigisha abangavu gutinyuka no kwigirira icyizere byatumye inda z’imburagihe zigabanuka.

Bishimira ko imibare y'abangavu baterwa inda yagabanutse
Bishimira ko imibare y’abangavu baterwa inda yagabanutse

Yabitangaje tariki 25 Nyakanga 2022, ubwo umuryango Action Aid wasozaga umunshinga wawo ‘Speak Out’, wakoreraga muri ako karere, ukaba waratanze umusanzu mu kwigisha abangavu kwimenya, gutinyuka no kwigirira icyizere.

Visi Meya Kayitesi yagize ati “N’ubwo intego ari ukugera aho nta mwangavu n’umwe wongera gushukwa ngo asambanywe binamuviremo gutwara inda imburagihe, tukaba tutarabigeraho, byibura umwaka ushize twawushoje dufite abangavu babyaye bari munsi y’ijana, kandi ubundi twarawusozaga dufite abari hejuru ya 200.”

Annette Kakibibi wari uhagarariye uyu mushinga Speak Out, avuga ko i Nyanza bahashinze amaclubs 26 mu bigo by’amashuri 13, arimo abana 30 buri imwe. Abana b’abakobwa bo muri ayo maclubs bari banafite umwihariko wo guhurira ku ishuri ku wa gatandatu, bakaganirizwa byihariye.

Kakibibi ati “Icyatumye abana batwara inda bagabanuka nta kindi, uretse kubaha amakuru ku bijyanye n’ubuzima bw’imyororokere. Abana babashije kumenya igihe umukobwa asamira n’icyo agomba gukora ngo yirinde gusama, iyo umuntu amugurira bonbo ku isantere, aba ashaka kumuganisha hehe? Iyo aciye ku mucuruzi buri munsi akamuhamagara akamwaka n’akanomero ka telefone, aba ashaka kumuganisha hehe?”

Akomeza agira ati “Nyuma yo kubona ayo makuru rero, abana batangiye kumenya kwifata no kwirinda kugira ngo batazagwa mu bishuko.”

Kakibibi avuga ko uretse i Nyanza, ibikorwa nk’ibingibi banabikoreye mu Turere twa Karongi, Nyaruguru na Gisagara, kandi ko muri rusange bashinze amaclub 101 mu bigo by’amashuri 45. Muri ibyo bigo bageze ku bakobwa 5600 n’abahungu 2600.

Anavuga ko bajya gutangira gukorera muri ibyo bigo by’amashuri bari barabonye abangavu 7.6% basambanywa bagatwita imburagihe, kandi ko bashoje hasigaye habarurwa 1.9%.

Yifuza rero ko n’ubwo bashoje umushinga, uturere twakomeza icyo gikorwa batangiye, amaclubs afasha abana gusobanukirwa imikorere y’imibiri yabo n’ibishuko bashobora kugwamo, akagezwa no mu bigo bindi batabashije kugeramo, n’ayatangijwe aho bageze agakomeza gukora.

Kubera ko umushinga Speak Out wanafashije abangavu babyaye kugera mu butabera, ukaba ushoje abenshi batarabuhabwa, wanifuje ko inzego z’ubuyobozi zazakomereza aho bari bageze.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka