Nyanza: Isoko ryibasiwe n’inkongi y’umuriro abatabaye bararisahura

Isoko rya Rurangazi ryo mu murenge wa Nyagisozi mu karere ka Nyanza ryibasiwe n’inkongi y’umuriro ku mugoroba wa tariki 28/02/2012 bamwe mu baje batabaye barasahura.

Iyo nkongi y’umuriro yatewe n’igishirira cyasimbukiye mu ijerekani ya peterori yari muri imwe mu nzu z’imbaho zo muri iryo soko hanyuma abatabaye baza bisahurira mu kavuyo ibicuruzwa byarimo bikongoka.

Inzu 24 zafashwe n’iyo nkongi y’umuriro zirashya zihinduka umuyonga.

Iyo nkongi y’umuriro yafashe inzu ya mbere abari hafi aho batabara izindi zegeranye niyo yashyaga basahura ibicuruzwa byarimo kuko ba nyiri izo nzu z’ubucuruzi bari batashye; nk’uko byasobanuwe n’abari bahari.

Hari bamwe muri ba rusahurira mu nduru bafatanwe ibyo byibano batararenga umutaru bashyikirizwa inzego z’umutekano zari mu gikorwa cyo kuzimya iyo nkongi y’umuriro.

Abari bagicuruza bagerageje kuramura bimwe mu bicuruzwa ariko uko inkongi y’umuriro yagindaga irushaho kwiyongera bahitagamo kurekera iyo.

Ba nyiri izo nzu z’ubucuruzi bavuga ko bagendesheje ibintu byinshi birimo ibicuruzwa ubwabyo, amafaranga bari bategereje kuzajyana kubitsa mu ma banki hamwe n’ibyangombwa birimo indangamuntu, ubwisungane mu kwivuza n’ibindi.

Iyo nkongi y’umuriro yazimijwe ku bufatanye bw’abaturage, inzego z’umutekano na bamwe mu bayobozi ku rwego rw’umurenge wa Nyagisozi n’akarere ka Nyanza.

Sibomana Alexandre ni umwe mu bacuruzi bakozweho n’iyo nkongi y’umuriro, ibicuruzwa bye n’amafaranga byahiye bihinduka nk’ivu ryo mu ziko.

Mu maganya menshi n’agahinda yagize ati “Inkongi y’umuriro yankozeho ntiyagira na kimwe insigira kuko bampuruje kuri telefoni ntahari mpageze nsanga ntacyo naramura.”

Ibicuruzwa bya Sibomana byahiye byari inguzanyo yatse muri Banki ifite agaciro ka muliyoni eshatu z’amafaranga y’u Rwanda; nk’uko abivuga.

Mu nama yagiranye n’ababuze ibyabo, mu gitondo tariki 29/02/20, umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyagisozi, Mutabaruka Paulin, yabasabye kutiheba. Yagize ati “Ibintu ni ibishakwa haguma ubuzima”.

Mutabaruka yishimiye ko nta muntu n’umwe wahasize ubuzima ashaka kuramura ibyagizwaga n’iyo nkongi y’umuriro ndetse n’ubufatanye bwaranze inzego zose mu kuwuzimya.

Ubwo twateguraga iyi nkuru hari igikorwa cyo gukora urutonde rw’ibyangiritse na ba nyirabyo kugira ngo hamenyekane agaciro k’ibyo iyo nkongi y’umuriro yangije.

Jean Pierre Twizeyeyezu

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka