Nyanza: Isabukuru ya FPR Inkotanyi izabasigira isura nziza y’umunyamuryango nyawe

Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi bo mu murenge wa Mukingo mu karere ka Nyanza biyemeje ko isabukuru y’imyaka 25 FPR- Inkotanyi imaze ishinzwe isiga ibasigiye isura nziza y’abanyamuryango nyabo.

Abari mu nama y’imyiteguro y’iyo sabukuru yabereye ku biro by’umurenge wa Mukingo tariki 04/08/2012 bemeranyijwe ko buri munyamuryango wa FPR-Inkotanyi aho ava akagera agomba guharanira kwivana mu cyiciro arimo akazamuka mu kindi cy’icyiciro cy’ubukungu n’imibereho myiza.

Abo banyamuryango bavuze ko niba Leta y’u Rwanda ifite gahunda yo guhuza ubutaka buri wese muri bo agomba guhita abyiyumvamo, bajya gufasha abatishoboye batuye aho abarizwa nabwo agafata iya mbere mu bandi ashyigikira icyo gikorwa cyo guteza imbere imiryango itishoboye.

Ibyo kandi bagaragaje ko bitagomba gukorwa muri gahunda zimwe na zimwe ngo izindi zibagirane. Bagize bati “niba ari ukubaka amashuli y’uburezi bw’ibanze bw’imyaka 9 cyangwa 12 tugomba kubigira ibyacu ndetse tukabitoza n’abandi kugira ngo igihugu cy’u Rwanda kirusheho kwiteza imbere muri byose kandi nta gasigane”.

Nta muyobozi kuva ku rwego rw’ibanze kugera mu zindi nzego zisumbuyeho mu murenge wa Mukingo uzongera kujya ashishikariza abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi ibyo babona nabo ko ari ngombwa gukorwa.

Bahereye ku kigo nderabuzima kigiye kubakwa muri uwo murenge bavuze ko biteguye kugaragaza uruhare rufatika mu myubakishirize yacyo kugira ngo abaturage bo muri uwo murenge bajye babonera serivisi z’ubuvuzi hafi yabo batarinze gukora urugendo runini bajya kuzishakira ahandi.

Uruhare rwabo ngo ruzaba urwo gukora umuganda no gutanga umusanzu ungana n’amikoro ya buri munyamuryango.

Ngiriyambonye Zacharie, umuyobozi w’umuryango wa FPR- Inkotanyi mu murenge wa Mukingo yatangaje ko isabukuru y’imyka 25 barimo kwitegura igomba kugera buri munyamuryango hari icyo yishimira yagezeho kandi gifite aho gihuriye n’iterambere ry’igihugu muri rusange.

Yagize ati: “ buri gahunda yose ya Guverinema y’u Rwanda twiteguye kuyigira iyacu kuko ntitugomba kwiyibagiza ko turi moteri yayo”.

Ibi byongeye gushimangirwa na Depite Kalima Evode wari intumwa y’umuryango wa FPR-Inkotanyi ku rwego rw’igihugu muri iyo nama. Yavuze ko ubutumwa bw’ingenzi yari azaniye abo banyamuryango bwari bukubiye mu kubashishikariza kugaragaza uruhare rwabo mu ishyirwa mu bikorwa ry’imihigo.

Yabisobanuye atya: “ Iyo tuvuga ko FPR-Inkotanyi ari moteri ya Guverinoma ibyo byerekana ko abanyamuryango bayo bagomba kugira uruhare mu bikorwa byose by’igihugu”.

Depite Kalima Evode yakomeje avuga ko iyo umunyamuryango amaze kugira imyumvire ijyanye na gahunda igihugu gifite aba atangiye gusobanukirwa ku buryo yabera abandi urumuri mu byo batabona ko bifite akamaro.

Yakomeje avuga ko yabazaniye ubutumwa bwo gukomeza kwihesha agaciro imbere y’amahanga ashaka gufata u Rwanda nk’insina ngufi icibwaho urukoma.

Yagize ati: “ Muri FPR ntabwo dukunda ibihuha niyo mpamvu dukunda gutanga amakuru nyayo ku bivugwa ku gihugu byose nta kubica ku ruhande”.

Yaboneyeho kumenyesha Abanyarwanda ko igihugu cyabo ntaho gihuriye n’intambara ibera burasirazuba bwa Kongo yashojwe n’umutwe wiyise M23. Ati: “Ubu nta mpamvu yo kujyayo kuko ntacyo dushakayo, rwose byumvikane neza ko tutariyo”.

Isabukuru y’imyaka 25 FPR- Inkotanyi imaze ishinzwe izizihizwa tariki 15/12/2012; nk’uko abanyamuryango bayo mu murenge wa Mukingo mu karere ka Nyanza babishimangiye.

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka