Nyanza: Inzu y’umukecuru yahiye mu buryo budasobanutse

Inzu ya Kankindi Constance w’imyaka 77 y’amavuko utuye mu mudugudu wa Butansinda, akagali ka Butansinda, akarere ka Nyanza yatwitswe n’abagizi ba nabi bimwe mu byo atunze bihinduka umuyonga ubwo yari yagiye gutera intabire y’imyumbati.

Abo bagizi ba nabi baje tariki 21/06/2012 ahagana saa munani z’amanywa
babanza gutwika ubwiherero mu gihe gito inzu abamo nayo iba itangiye kwibasirwa n’inkongi y’umuriro kugeza igihe igisenge cyayo cyafashwe, nk’uko bitangazwa na bamwe mu baturanyi be bamufashije kuzimya umuriro.

Umwotsi w’inzu utangiye gutumbagira mu bicu abaturanyi be bahise batabarira bugufi bamwe bavuza induru abandi bazana imicanga n’amazi byo kuzimya iyo nkongi y’umuriro; nk’uko Munyaneza Ernest wari muri bamwe bawuzimije abitangaza.

Bazimije uwo muriro batazi neza inkomoko yawo kuko batabaye bumvishe induru zivuga bakihutira kuzimya gusa. Abazimije uwo muriro bari uruvunganzoka buri wese yitabaza ikintu kiri bugufi bwe nk’amazi, imicanga, imibyare y’insina n’ibindi.

Uko umuriro warushagaho kwiyongera bamwe mu bazimyaga basimbutse urugo bajya kwica urugi kugira ngo bagire ibyo baramura muri iyo nzu ariko biranga biba iby’ubusa ibintu birashya birakongoka.

Kankindi, umukecuru w’urwo rugo rwahiye, avuga ko iyo nkongi y’umuriro yatewe n’abagizi na nabi batamwifuriza amahoro ndetse na Nsabimana Antoine umuyobozi w’umudugudu atuyemo yemeza ko icyo gikorwa cyatewe n’abagizi ba nabi.

Ibyatwitswe n’iyo nkongi y’umuriro harimo imyambaro, ibikoresho byo mu rugo, impapuro zinyuranye zatanzwe n’ubuyobozi nk’ibyemezo by’ubutaka, ubwisungane mu kwivuza, ibiribwa birimo ibishyimbo hamwe n’amafaranga agera ku bihumbi 700 byari bitunzwe na Kankindi umukecuru wo muri urwo rugo.

Mu gahinda kenshi ananyuzamo agasuka amarira ku matama ye yombi, Kankindi yavuze ko abamutwikiye urugo batamwifuriza amahoro na mba.

Umukecuru Kankindi yasigaye aririra mu myotsi.
Umukecuru Kankindi yasigaye aririra mu myotsi.

Yabivuze atya: “Si ubwa mbere nkorewe ubu bugizi bwa nabi kuko nta ngufuri imara kabiri muri uru rugo ndayisiga ngasanga bayishe bashaka kunyiba none dore bageze aho kuntwikira izuba riva.”

Ku rundi ruhande uwo mukecuru ashimira Imana ko iyo nkongi y’umuriro yabaye ari ku manywa ngo kuko iyo iba ari nijoro nawe aba yahasize amagara ye.

Iyo nkongi y’umuriro yibasiye urugo uwo mukecuru adahari. Ati: “Nari nibereye mu murima ntera intabire y’imyumbati ngiye kubona mbona abantu baje kumpuruza bambwira ko iby’iwanjye byahiye hasigaye umuyonga”.

Igitangaza abaturanyi be nawe ubwe ni uko aho iyo nkongi y’umuriro yaturutse nta gikoni gihari nibura ngo bakeke ko yaba yasize inkono ku ziko maze igishirira kikaba intandaro y’uwo muriro.

Nyuma yo kwihera amaso ibyangijwe n’iyo nkongi y’umuriro, Kabalisa Lambert, umuyobozi wungirije ushinzwe ubukungu n’iterambere mu kagali ka Butansinda yavuze ko ibyabaye ari ubugizi bwa nabi.

Yagize ati: “Ikigaragara uyu mukecuru yahishije inzu ye ku buryo bw’amaherere ariko icyateye umuriro kiracyari urujijo kuko kugeza ubu nta muntu dukeka waba ubyihishe inyuma”.

Abaturanyi ba Kankindi nabo batangaza ko uwo mukecuru nta muntu n’umwe bari bafitanye ikibazo ku buryo yaba yamutwikiye inzu ari uburyo bwo kumwihimuraho.

Icyateje inkongi y'umuriro ntikivugwaho rumwe.
Icyateje inkongi y’umuriro ntikivugwaho rumwe.

Ubuyobozi bw’akagali ka Butansinda uyu muriro watsemo buvuga ko bwiteguye gukorera ubuvugizi uwo mukecuru agafashwa kimwe n’abandi bose bahuye n’ibiza ariko iperereza rigakomeza gukorwa kugira ngo hamenyekane inkomoko y’iyo nkongi y’umuriro.

Bamwe mu baturage batangiye guhwihwisa ko iyo nkongi y’umuriro yaba ifitanye isano n’imbaraga zidasanzwe abatari bake bifashisha mu mibereho yabo ya buri munsi.

Mu karere ka Nyanza si ubwa mbere ibintu nk’ibyo bibayeho kuko mu minsi ishize ahitwa i Mugandamure umuriro wibasiye urugo rw’umuturage bimwe mu byo atunze bigashya mu buryo bw’amayobera.

Jean Pierre Twizeyeyezu

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka