Nyanza: Inzego z’umutekano ngo zafashe ingamba nyuma yo kumenya ahakunze kubera impanuka hose

Komisiyo ya Sena y’u Rwanda ishinzwe Umutekano n’Ububanyi n’Amahanga, kuri uyu wa 12 Werurwe 2015 yasuye Akarere ka Nyanza iganira n’abatwara abagenzi ndetse n’abandi bashobora kugira uruhare mu gukumira impanuka zo mu muhanda kugira ngo barebere hamwe icyakorwa kugira ngo impanuka za hato na hato zitwara ubuzima bw’abantu abandi bagakomerekeramo zirindwe.

S.Spt Francis Muheto, Umuyobozi wa Polisi y’Igihugu ikorera mu Karere ka Nyanza yagaragarije iyo komisiyo ko mu myaka itatu ushize hapfuye abantu 29 bazize impanuka zo mu mihanda.

Mu biza ku isonga mu guteza impanuka, yatunze agatoki umuvuduko ukabije, gutwara ibinyabiziga abashoferi banyoye inzoga, uburangare, kudakoresha isuzuma ry’ibinyabiziga byabo ku gihe ndetse n’ imihanda mibi.

S.Spt Muheto akomeza avuga ko mu ngamba ko harimo kongera imbaraga mu kwigisha abakoresha umuhanda basabwa kubahiriza amategeko awugenga.

Yanavuze ko hongerewe abapolisi ahantu hakunze kubera impanuka ndetse hashyirwa n’imbaraga mu gushakisha ibinyabiziga biba bitujuje ubuziranenge kimwe no gushyikiriza parike abashoferi bateza impanuka zikomeye.

Ngo ahafatwa nk’ahantu hakunze kubera impanuka muri aka karere harimo ahitwa i Gatagara, Gasoro, Ngorongari n’i Busasamana mu Tugari twa Nyanza, Kavumu na Gahondo.

Senateri Dr Bizimana Jean Damascène wari uyoboye iyi komisiyo ya Sena yavuze ko ibitekerezo ku gukumira impanuka bazavana mu turere twose bazakora icyegeranyo cyabyo maze hagashakishirizwa hamwe ingamba ku rwego rw’igihugu.

Jean Pierre Twizeyeyezu

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka