Nyanza: Inkono y’inyama yari irikoze hagati y’umugore n’umugabo

Umugore n’umugobabo baraye barwanye, bapfuye inkono y’inyama kugeza aho umwe muri bo akomereka ku munwa, mu ijoro ryo kuri uyu wa Mbere rishyira kuwa Kabri tariki 29/05/2012.

Hari mu gicuku ubwo abaturanyi bumvaga urusaku n’induru, ubwo Fabien Hategekimana n’umugore we Vestine Dushimiyimana barwanaga inkundura, nk’uko bitangazwa na bamwe mu baturanyi batabaye rugikubita.

Aba baturanyi babana mu gipangu kimwe, bavuga ko bijya gutangira bumvishe bombi baterana amagambo mu buryo bworoshye batakekaga ko biza kuvamo imirwano yeruye, ikanahungabanya umutekano w’abandi nabo ubwabo batiretse.

Théophile Nkurunziza, umwe mu bagize uruhare mu guhosha iyo mirwano, yavuze ko ko ubwo yari atashye mu gicuku, yumvishe intonganya zaje gusozwa n’imirwano yashyamiranyije aba babana bari bamaze amezi agera kuri atanu gusa barushinze.

Yagize ati: “Imirwano yabaye hagati yabo bikingiranye mu nzu ariko batangiye kurwanisha ibikoresho byo mu gikoni birimo umudaho n’umwuko biramenyekana, nibwo nahise ntabara nica urugi tubasangamo, turabatandukanya kuko bari bahambiranye nk’ipata n’urugi kandi bakubitana ibikoresho bishobora gukomeretsa”.

Mu gihe iyo mirwano yari irimbanije, umwana bafite w’amezi 10 bari bamujugunye mu nguni y’inzu, nk’uko Christine Mukamwiza umuturanyi wabo wihutiye gukiza mbere ya byose ubuzima bw’urwo ruhinja yakomeje abitangaza.

Nyuma yo gukiza Dushimiyimana wakubitwaga ariko anirwanaho, abaturanyi bahise bakingirana umugabo we mu nzu kugira ngo inzego z’umutekano zari zatabajwe zitaza zisanga yatorotse.

Aho inzego z’umutekano zihagereye Hategekimana yavanwe muri iyo nzu, kugira ngo we n’umugore we bazisobanurire icyabateye guhungabanya umutekano w’abaturage mu ijoro babuza abandi amahwemo.

Yisobanura, Dushimiyimana yavuze ko yari amaze igihe agaburira umugabo akanga kurya, kuri iyi nshuro yamwingingingira kurya inyama yari yatetse agahitamo kumukubita.

Ariko yongeyeho ko intandaro ya byose ari uwo mwana afite yabayraranye n’undi mugabo babanaga, ati: “Ikibitera ni umwana mpetse nabyaranye n’undi mugabo twabanje kubana ariko nyuma tukaza gutandukana kandi ariwe ubigizemo uruhare”.

Yavuze ko igihe cyose uwo mugabo babyaranye ahamagaye kuri telefoni ashaka kumenya amakuru y’uko uwo mwana amerewe, umugabo bimubabaza cyane agahita ashakira igisubizo mu mirwano akanivumbura yanga kurya ibiryo byose yatekewe.

Nyuma y’iyo mirwano yasoje Hategekimana akomeretse ku munwa, yahise atabwa muri yombi ajyanwa gucumbikirwa kuri station ya Polisi ya Busasamana.

Hategekimana yashakanye na Dushimiyimana amwambuye undi mugabo, witwa Mazimpaka Alexis ari nawe bafitanye umwana ukiri uruhinja.

Inzego z’umutekano zarimo Polisi y’igihugu, ingabo n’inkeragutabara basabye abaturage baho iyo mirwano yabereye kubana neza, bakirinda amakimbirane yo mu miryango baharanira icyabateza imbere kuruta kuba mu mwiryane.

Jean Pierre Twizeyeyezu

Ibitekerezo   ( 7 )

kubyerekeye title ndabona uwanditse inkuru ntakosa afite . yabikoze abizi murwego rwo gukurura attention y’abasomyi.ukibona title uhita ugira amatsiko yo gusoma inkuru .byongeye kandi inkono y’inyama yabaye imbarutso y’imirwano

nkurunziza michel yanditse ku itariki ya: 29-11-2012  →  Musubize

njye ndabona uyu mugabo afite amakosa kuko yamuzanye azi neza ko umwana ari uw’undi mugabo. kandi nyiri umwana afite uburenganzira bwo kwita ku mwana yibyariye bityo uwo mugore ntiyaryozwa kubazwa amakuru y’uko umwana ameze.gusa uyu mugore abyitondemo neza bibaho ko umugore ashobora gushukwa n’umugabo we wa mbere agterwa akabariro ibi bikaba byamutanya n’umugabo we wa kabiri ari na byo uyu mugabo yaketse.

nkurunziza michel yanditse ku itariki ya: 29-11-2012  →  Musubize

Ariko namwe murakabya kabisa, ubuse title yanyu ihuriyehe n’inkuru? Inkono y’inyama, ntaho ihuriye no kumubwira kurya inyama yatetse! Ikindi icyo bapfa mwakivuze, n’umwana uwo mudamu yabyaye hanze. Be proffessional! Courage.

Vic yanditse ku itariki ya: 30-05-2012  →  Musubize

Rwaose banyamakuru turabashima ariko mujye mugerageza ghuza title nibuvugwa munkuru.Nkaha vraiment umuntu yashatse aho inkono yinyama ihuriye imvanoyaya makimbirane irabura. Please mwisubireho

jm yanditse ku itariki ya: 30-05-2012  →  Musubize

Inzego z’umutekano zarakoze gutwara uwo mugabo mu rwego rwo kurinda ko hari uwahasiga ubuzima. Ariko rero uyu mugore bizamugora gutunga abagabo babiri! nahitemo umwe kugirango yirinde ingorane z’imirwano; cyangwa se yibere libre ntagire umugabo numwe umwiyitirira. Naho gutunga abagabo babiri bizamuteza ingorane. Namese rumwe!

nzungu yanditse ku itariki ya: 30-05-2012  →  Musubize

Bwana Jean Pierre,

Murakoze kutugezah amakuru atandukanye.

Gusa aha ho muneyemerere mbakosore kuberako umutwe w’inkuru (Title/head)ntaho uhuriye n’inkuru ubwayo (Contents).

Bapfuye umwana yazanye nyuma yo kumurarura, amutesha umugabo we wambere, ntabwo bapfuye inkono y’inyama muvandimwe.

Murakoze kwemera kunengwa

Justin yanditse ku itariki ya: 29-05-2012  →  Musubize

ARIKO UWO MUGABO YAHARENGANIYE NAWE ARIWOWE NTAKUNDI WABIGENZA NIBA YARATANDUKANYE NAMPAZIMAKA UBUNDI ABA AMUHAMAGARA AMUBAZA IKI?AHUBWO NIBA VESTINE AGISHAKA UWO MUGABO NAMUSANGE NAREKE GUSEBYA FABIEN. NUBWO UWO MUGORE YAVUZE KO BAPFUYE INYAMA BIRUMVIKANA KO ATARI CYO BAPFUYE BIRUMVIKANA NIBA MPAZIMAKA AHORA AHAMAGARA VESTINE FABIEN YUMVA NAWE BYAKUBABAZA.UZI KUJYA KURYA UMUGORE WAWE AGATANGIRA KUVUGANA NA BANDI BAGABO NAHO BYATUTSE NTAHANDI AHUBWO FABIEN AREKURWE NAHO UBUNDI YAHOHOTEWE.MURAKOZE

Iblahim yanditse ku itariki ya: 29-05-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka