Nyanza: INILAK yegukanye igikombe mu kumurika ibikorwa bifitiye abaturage akamaro
Ishuli rikuru ryigenga ry’abalayiki b’abadivantiste rya Kigali (INILAK) ishami rya Nyanza ryegukanye igikombe cy’abahize abandi mu kumurika ibikorwa bifitiye akamaro abaturage mu karere ka Nyanza.
Icyagendeweho mu itangwa ry’iki gikombe ni ukureba ahanini akamaro ibikorwa byamuritswe bifitiye abaturage, isuku yaho byamurikiwe ndetse n’uburyo ababagana bagiye bakirwa kuva imurikabikorwa ritangira kugeza risoje imirimo yaryo.
Mu byabahesheje iki gikombe ni umusaruro ukomoka ku buhinzi n’ubworozi bamuritse ndetse bakawusangizaho abaturage bose baje babagana bakurikije amikora ya buri muturage.
Ishuli rya INILAK ryerekanye ko igitoki gishobora kwera ibiro birenga 150 ndetse n’ibindi bihingwa by’amoko atandukanye mu gihe bihinzwe mu buryo bwa kijyambere kandi hakurikijwe inama zinyuranye z’impuguke.
Nk’uko Ruzigana Vedatse umwe mu bari bagize itsinda ryatanze amanota ku bitabiriye imurikabikorwa ryasojwe kuri uyu wa kane tariki 13/02/2014 yabisobanye ngo bagiye basuzuma bitaye ku bintu byinshi bitandukanye ariko icy’ingenzi cyari ukureba uruhare ibyamuritswe bifitanye n’iterambere ry’abaturage.
Mu bafatanyabikorwa 49 bitabiriye kumurika ibikorwa byabo batatu muri bo nibo bahize abandi ku buryo bugaragara bityo bagenerwa ibikombe.
Iki cyiciro cyashyizwemo Ishuli rikuru rya INILAK ishami rya Nyanza ari nayo yahize bose mu bo bari kumwe hakurikiraho Hadji Entreprise itunganya umusaruro ukomoka ku Mata ikorera ahitwa i Mugandamure ku muhanda wa Kigali-Butare na Kirambi project yita ku iterambere ry’icyaro aho ikorera mu murenge wa Nyagisozi mu karere ka Nyanza.
Abandi baguye mu ntege iki cyiciro cy’abahize abandi ku buryo budasanzwe barimo ibitaro by’akarere ka Nyanza, Banki y’abaturage y’u Rwanda, umuryango mpuzamahanga wa Action Aid n’abandi bahawe imidari.
Dr Usengumukiza Félicien, umuyobozi mukuru wungirije w’ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere imiyoborere myiza (RGB) akaba ari nawe wari umushyitsi mukuru mu muhango wo gusoza iri murikabikorwa ry’abafatanyabikorwa bo mu karere ka Nyanza yishimiye ko ryagenze neza.
Yavuze ko imurikabikorwa nk’iryo rizabera henshi mu gihugu muri uku kwezi kw’imiyoborere myiza kugira ngo abafatanyabikorwa n’abagenerwabikorwa bagire umwanya wo guhura bishimire ibyagiye bigerwaho byose kandi umuturage abigizemo uruhare rufatika.
By’umwihariko yagarutse ku gikombe cyahawe ishuli rikuru rya INILAK ishami rya Nyanza avuga ko ari inshuro ya kabiri iri shuli rigitwaye abandi mu kumurika ibikorwa by’indashyikirwa byagezweho mu karere ka Nyanza.
Ku bw’ibyo yasabye iri shuli rikuru rya INILAK Nyanza gukora ku buryo rigumana iki gihembo ariko asaba n’abandi bafatanyabikorwa b’akarere ka Nyanza gukora cyane kugira ngo nabo ubutaha bazacyegukane.
Abafatanyabikorwa b’Akarere ka Nyanza bose bitabiriye kumurika ibikorwa byabo bahawe ibyemezo by’ishimwe uko bari 49.
Jean Pierre Twizeyeyezu
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|