Nyanza: Imyiteguro y’ Isabukuru ya FPR Inkotanyi yahinduye isura y’umujyi

Mu karere ka Nyanza ubwo habura amasaha macye kugira ngo kuri iki Cyumweru tariki 09/12/2012 hizihizwe isabukuru y’imyaka 25 FPR-Inkotanyi imaze ishinzwe, imyiteguro y’uwo munsi yahinduye isura y’umujyi ku buryo bugaragarira buri wese.

Mu mahuriro y’imihanda iri mu mujyi wa Nyanza irimbishijwe ibitambaro by’amabara y’umweru, ubururu n’umutuku agaragaza ibirango by’umuryango wa FPR Inkotanyi.

Mu muhanda werekeza ku biro by’ako karere uciye ku bitaro by’ako karere no mu busitani bwo ku nkngero z’umuhanda, hagiye hari ibitambaro bihatatse ku buryo bunogeye ijisho bwanateye impunduka nziza ku isura y’umujyi ugereranyije n’uko wari umeze mbere y’imyiteguro.

Urebye uko imyiteguro yaciye ibintu muri uwo mujyi wa Nyanza, biri gutuma aho babiri cyangwa batatu bari kuba bateraniye havamo umwe akaganira ku byo uyu muryango wishimira ko wagezeho mu myaka 25 ishize ubayeho.

Imyiteguro irimo gukorwa ni nk’indorerwamo yererekana ishusho nyakuri y’uko isabukuru nyir’izina izizihizwa mu buryo bunoze.

Nyuma yo kubona uko mu mujyi rwagati wa Nyanza ibintu byifashe, umunyamakuru wa Kigali Today muri aka karere yanyarukiye kuri stade yateguwe kuzakorerwaho ibyo birori. Mbere yo kugera aho bizabera ukuri nko mu kirometero kimwe umuntu yakirwa n’amahema manini afite udusongero tw’urwererane.

Umunyamakuru ahagera hari abantu batandukanye bari mu myiteguro nabo yo kuzagaragaza ibyo bamaze kugeraho biteza imbere ndetse n’igihugu muri rusange.

Mu nkengero z'imihanda ubusitani butambirijwe n'ibirango by'amabara y'umuryango wa FPR Inkotanyi( Photo: Jean Pierre T.)
Mu nkengero z’imihanda ubusitani butambirijwe n’ibirango by’amabara y’umuryango wa FPR Inkotanyi( Photo: Jean Pierre T.)

Nk’uko bamwe muri bo babivuze kuri iyo sabukuru, hari ibikorwa bitandukanye by’indashyikirwa biteguye kuzahishyurira abandi babereka ko mu myaka 25 ishize umuryango wa FPR Inkotanyi wabagejeje kuri byinshi birimo umutekano, wabafashije kugera ku byo bitaga inzozi ariko ngo nyuma bakisanga byarabaye impamo.

Ubuhamya bwiteguwe kuvugwa ku isabukuru y’imyaka 25 FPR Inkotanyi imaze ibayeho buzatinyura benshi bakitinya mu rugamba rwo kwiteze imbere nk’uko umwe mu bari mu myiteguro y’iyo sabukuru abitangaza.

Umwe mu banyamuryango ba FPR Inkotanyi mu karere ka Nyanza ariko ku giti cye akaba avuga ko adakunda ko amazina ye ajyanwa mu itangazamakuru ubwo yari aho kuri stade y’akarere ka Nyanza yagize icyo avuga kuri iyo sabukuru bitegura kwizihiza.

Yagize ati: “Njye ngize icyo mvuga ku muryango wa FPR Inkotanyi nawugereranya n’inkumi cyangwa umusore umaze imyaka 25 avutse akaba ataragize ibibazo byo kugwingira ahubwo agakura mu bwenge no mu gihagararo rwose aba ateye amabengeza.

FPR Inkotanyi yacu niko imeze kuko nta hantu na hamwe yigeze isitarira mu mayira ngo biyitere kugwingira. Hari ibyo yishimira yagezeho kandi ibyo itarageraho nabyo biri mu nzira ntibizatinda gusohozwa kuko imvugo yayo niyo ngiro”.

Yakomeje avuga ko ibyo uwo mwana w’umusore cyangwa iyo nkumi yakorerwa iramutse ishatse gukorerwa ibirori by’umunsi mukuru w’imyaka imaze ibayeho nta byaba bitandukaniye n’ibyateguwe ku isabukuru ya FPR Inkotanyi.

Ubuyobozi bwa FPR Inkotanyi mu karere ka Nyanza buvuga ko umunsi w’isabukuru yayo y’imyaka 25 imaze ishinzwe uzitabirwa n’abantu basaga ibihumbi 20 bazaba baturutse imihanda yose.

Jean Pierre Twizeyeyezu

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka