Nyanza: Imvura yangije amazu n’ibikorwaremezo
Mu karere ka Nyanza imvura yahasenye amazu ayandi irayasakambura inangiza n’imihanda ku buryo byahagaritse imigendaranire.
Iyi mvura yatangiye kugwa kuva mu masaha ya saa kumi n’imwe igeza hafi saa moya n’igice z’umugoroba wa tariki 26 Ugushyingo 2015 ikirimo kugwa mu karere ka Nyanza.

Hamwe mu hantu hamenyekanye ko iyo mvura yagize ibyo yangiza ni mu kagari ka Masangamo mu mudugudu wa Murambi hasenyutse inzu y’uwitwa Mushimiyimama Emma.
Mu wundi mudugudu bihana imbibi wa Bweramana naho muri aka kagari ka Masangano hasenyutse igisenge cy’inzu y’uwitwa Bizimana André amabati ashiraho nk’uko Umutesi Sylvie uyobora ako kagari yabitangarije Kigali Today.
Kuri uyu wa 27 Ugushyingo 2015 mu masaha ya saa sita z’amanywa uyu muyobozi w’Akagari ka Masangano yabwiye Kigali Today ko bataramara gukusanya ibintu byangijwe n’iyo mvura gusa ashimangira ko bishobora kuza kwiyongera.

Yagize ati: “Twavuganye n’abakuru b’Imidugudu yo mu kagari ka Masangano tubasaba gukomeza kureba ibyangijwe n’iyo mvura ariko ntabwo turabona raporo zabo”
Mu mudugudu wa Saruduha wo kagari ka Shyira ko mu murenge wa Busoro mu karere ka Nyanza naho imvura yahasenye inzu y’uwitwa Nyiraminani Epiphanie naho mu mudugudu wa Nyamayaga muri aka kagari ikiraro kirasenyuka nk’uko amakuru ubuyobozi bw’Akarere ka Nyanza bwashyikirijwe abivuga.

Andi makuru ubuyobozi bw’Akarere ka Nyanza bufite aravuga ko ibigori byari bihinzwe ku buso bwa hegitari zigera kuri 5 mu gishanga cya Rwamakungu kiri mu murenge wa Busoro byose byatwawe n’iyo mvura yaguye.
Ubwo twateguaga iyi nkuru twanamenye ko mu murenge wa Nyagisozi mu karere ka Nyanza naho imvura yaguye yatumye umugezi wa Mwogo wuzura ku buryo mbere ya saa sita zo kuri uyu wa 27 Ugushyingo2015 inzira zitari Nyabagendwa ku bantu bajya cyangwa bava muri uwo murenge.
Jean Pierre Twizeyeyezu
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|