Nyanza: Imbwa zo mu ngo zihangayikishije bamwe mu bakarani b’ibarura rusange

Bamwe mu bakarani b’ibarura rya Kane ry’abaturage mu murenge wa Busasamana mu karere ka Nyanza, baratangaza ko ikibazo cy’imbwa zo mu ngo no kubura ababaha amakuru nyayo bitangiye kuba imbogamizi kuri bo.

Ibi nibitangazwa na Céline Mukeshimana, Umuhuzabikorwa w’’ibarura rusange ry’abaturage mu murenge wa Busasamana mu karere ka Nyanza, ko amakuru nyayo y’ingo zimwe na zimwe atangiye kubura, bigakubitiraho n’abasiga bataziritse imbwa zazo zikirukankana abakarani b’ibarura.

Mu mudugudu wa Nyanza mu kagali ka Nyanza mu murenge wa Busasamana, ni hamwe mu habonetse icyo kibazo, aho umukarani w’ibarura yari agiye kuribwa n’imbwa.

Mukeshimana avuga ko hari n’ingo zimwe na zimwe bageramo bagasanga hari abana bato n’abakozi bo mu rugo bityo bakagenda nta makuru nyayo bahakuye.

Celine Mukeshimana ushinzwe ibarura mu murenge wa Busasamana mu karere ka Nyanza avugana n'abaturage tariki25/08/2012 ku mbogamizi batangiye guhura nazo.
Celine Mukeshimana ushinzwe ibarura mu murenge wa Busasamana mu karere ka Nyanza avugana n’abaturage tariki25/08/2012 ku mbogamizi batangiye guhura nazo.

Agira ati: “Hari ubwo abakarani bacu basiga banditse agapapuro bikibutsa abatuye mu rugo igihe bazagarukira kubabarura ariko nabwo basubirayo bakababura kandi bitavuze ko bimutse ahubwo bahaba”.

Gusa avuga ko abona nta kizabangamira ibarura kugera ku musozo waryo tariki 30/08/2012 zitakiriho. Ibyo abivuga ashingiye y’uko nta bantu bazwi mu murenge wa Busasamana bagaragaza ubushake bucye bwo kutibaruza kubera ikibazo cy’imyizerere y’idini.

Abitwa Abakusi biyomoye ku itorero ry’Abadivantisiti b’umunsi wa karindwi mu Rwanda nibo bavugwaho kugira imico yo kutibaruza, ariko muri uyu murenge ntawe uharangwa, nk’uko Mukeshimana yakomeje abivuga.

Kuba mu minsi icyenda ishize ibarura ritangiye barimo guhura n’utubazo tumwe na tumwe mu midugudu iri mu gice cy’umujyi wa Nyanza, asobanura ko utwo tubazo turimo guterwa n’uko bamwe mu bahatuye bakeka ko ibarura ritwara umwanya munini.

Ati: “Si ko biri rwose kuko ntabwo ibarura turimo gukora riri gutwara umwanya munini ku buryo ryakwicira umuturage imirimo ye”.

Nyuma yo kugezwaho ibyo bibazo, abaturage b’umurenge wa Busasamana batangaje ko nta kintu na kimwe kizababuza kwibaruza kubataribaruza kuko basobanukiwe neza akamaro bizabagirira nyuma yo gutanga amakuru nyayo arebana naryo.

Ikindi abo baturage bavuga ni uko bamwe muri bo birindiriza umunsi wa nyuma kugira ngo bazibaruze.

Jean Pierre Twizeyeyezu

Ibitekerezo   ( 1 )

ha ha ha !!!!!!!!izo mbwa bajye basiga bazishumitse zitaragira umukarani w’ibarura zirya. Ese ubundi bari mu bwishingizi? Ni ikibazo nabazaga.

yanditse ku itariki ya: 25-08-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka