Nyanza: Ikibumbano cy’Inyambo cyagawe na benshi cyakuweho

Nyuma y’uko ikibumbano cy’inka y’Inyambo cyari cyubatswe ku bwinjiro bw’Akarere ka Nyanza uturutse i Huye cyagawe kudasa n’inka, ubuyobozi bw’Akarere ka Nyanza bwagikuyeho.

Nk’uko bivugwa n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Busasamana, Egide Bizimana, ari na we hamwe n’abo bayoborana bagize igitekerezo cyo gushyiraho kiriya kibumbano cy’inka, ngo hashize icyumweru bagikuyeho. Ni nyuma yo kubisabwa n’ubuyobozi bw’Akarere ka Nyanza, kuko cyagawe n’abantu benshi.

Ubundi ngo bagize igitekerezo cyo kugishyira ku bwinjiro bw’Akarere ka Nyanza, mu rwego rwo kugaragaza ko umuntu yinjiye mu Karere k’Igicumbi cy’Umuco. Ngo bwari n’uburyo bwo kwibutsa ko muri Nyanza hari Urukari rwatahagamo kandi rurimo inka z’Inyambo.

Umunyabugeni wari uri kukibumba ngo bamusabye kukibumba nyuma yo kubona ibindi bihangano bye.

Bizimana ati “Akunze gukora imigongo, kwandika ku byapa no kubumba amashusho y’abantu. Yagiye abumba n’ibicumbi by’amatorero mu midugudu inyuranye. Twamubajije niba n’Inyambo yayikora arabitwemerera, twiyemeza kumushakira ibikoresho, hanyuma akajya ahembwa uko yakoze.”

Ikibumbano cy’inyambo cyashenywe cyari kimaze kugendaho imirimo y’agaciro k’amafaranga ibihumbi 650, harimo aho cyari giteretse. Inka nyir’izina yo ngo yari imaze kugendaho ibihumbi 170, harimo ibihumbi 100 by’ibikoresho, n’ibihumbi 70 byishyuwe uwari uri kuyikora.

Gitifu Bizimana anavuga ko igitekerezo cy’Inyambo mu marembo ya Nyanza kitavuyeho, ahubwo ko Akarere ka Nyanza kiyemeje kuzaba ari ko kitangira isoko ryo gushyiraho noneho ikibumbano kimeze neza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 9 )

Nibyiza kuba cyasenywe, ibyo bihe umukoro akarere ka Nyanza wo gushyiraho amashuri yigisha ubugeni nka designer, bahere CYABAKAMYI SECTOR.

ISHIMWE Desire yanditse ku itariki ya: 7-11-2021  →  Musubize

Bagize igitekerezo cyiza ariko babikora ku buryo butizweho neza. Hazashakwe umunyabugeni w’umuhanga cyane kuburyo ahari igihangano ubwacyo haba
ahantu nyaburanga.

Tuyisenge Fidele yanditse ku itariki ya: 26-08-2021  →  Musubize

Urakoze Joyeuse kutugezaho iyi nkuru y’igihangano kitizweho neza kandi cyari gifite ibisobanuro byiza.

Ibi byagombye gutanga isomo ku batanga amasoko bagendeye ku bya make batitaye ku gaciro n’umumaro w’ikigiye gukorwa.

Naho uwiyise umunyabugeni we , ntawmurenganya kukoyashakaga amaramuko!

Gusa izina UBUGENI yihangane abe ariretse , abanze amenye icyo rivuga bn’icyo rikoreshwa !
Naho ubundi yacanganyisha abakiri bato bafite impano bakeneye kuzamura . bakababagira ngo umwuga bashaka gukurikira , ibya wo birangira kuriya.

KABAKERA Jmv yanditse ku itariki ya: 25-08-2021  →  Musubize

Bagize neza ntiyari inka cyari cyibi cyane inyambo yari yateshejwe agaciro cyane

Emmanuel Maniraguha yanditse ku itariki ya: 25-08-2021  →  Musubize

Kiragayitse 😂

Bakaja yanditse ku itariki ya: 25-08-2021  →  Musubize

Yewe, ntimumurenganye yari yahenzwe. yabakoreye ibingana n’amafrs. Akarere kazayigenere Budget ifatika ntikazabura ubakorera inyambo nyayo.

[email protected] yanditse ku itariki ya: 25-08-2021  →  Musubize

Yewe, ntimumurenganye yari yahenzwe. yabakoreye ibingana n’amafrs. Akarere kazayigenere Budget ifatika ntikazabura ubakorera inyambo nyayo.

[email protected] yanditse ku itariki ya: 25-08-2021  →  Musubize

Iyi nka ihenze kurusha itanga umukamo

Kamikazi yanditse ku itariki ya: 25-08-2021  →  Musubize

Ntaho wibeshye

Bakaja yanditse ku itariki ya: 25-08-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka