Nyanza: Ikibazo cy’imitangire ya servisi itanoze cyafatiwe ingamba
Abashinzwe iby’imitangire ya serivisi mu karere ka Nyanza bemeranyije ko bagiye gukora ibishoboka byose bagacyemura ikibazo cy’imitangire ya serivisi itanoze, nk’uko babihurijemo mu nama yabahuje kuri uyu wa Gatanu tatiki 21/12/2012.
Iyi nama yari igamije kurebera hamwe uko iki kibazo gisa nk’icyabaye karande mu Banyarwanda, hagaragarijwemo ko abagana amahoteli cyangwa amaresitora yo muri aka karere bakinubira serivisi bahabwa ku buryo bukomeye.
Abari bitabiriye iyi batangaje ko bibabaza kujya kwaka servisi witwaje n’amafaranga yawe ariko warangiza bakayiguha mu buryo butanoze. Bemeje ko ibyo bigomba gukosorwa muri aka karere.
Umuyobozi w’ishami rishinzwe umurimo mu karere ka Nyanza, Edouard Mushimiyimana, akaba ari nawe wari uyoboye iyo nama, yatangaje ko servisi umuntu ahawe itinze ingana na serivisi yimwe.
Yakomeje avuga ko mu gihe umuntu ahawe serivisi itinze akenshi aba abihombeyemo, ari nacyo abari mu nama basabwe kugira icyo bahindura kugira ngo bicike. Ibigo byashyizwe mu majwi kuba imitangire ya serivisi yabyo ikemangwa harimo amahoteli n’amaresitora kimwe n’ahatangirwa serivisi z’ubuvuzi.
Binyuze mu byifuzo by’abari mu nama bemeje ko bagiye gushyiraho umurongo wa telefoni 6262 itishyurwa, izajya yiyambazwa mu gihe cyose umuntu ahawe servisi mbi atishimiye mu karere ka Nyanza.
Mu nama banaboneyeho gutangaza bimwe mu by’ingenzi bizitabwaho mu igenzura ry’imitangire ya serivisi.
Mu nzego z’ibanze z’ubuyobozi hazitabwa ku kureba niba ku nzugi z’ibiro hariho izina ry’umukozi, urutonde rwa servisi atanga, ibisabwa na nimero ye ya telefoni yashakirwaho n’uy’uwo umuntu yakwiyambaza mu gihe habayeho kutishimira uko yakiriwe.
Abafite aho bahuriye n’imitangire ya servisi mu karere ka Nyanz bavuga ko hari ibyo bagiye kuyihinduraho kugira ngo abayihabwa bajye bayishimira.
Jean Pierre Twizeyeyezu
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|