Nyanza: Ibiro by’akagali ka Nkomero bimaze icyumweru cyose byarafunze imiryango
Abaturage bo mu kagali ka Nkomero, mu murenge wa Mukingo, mu karere ka Nyanza, bamaze icyumweru nta serivizi babona kubera ko ibiro by’ko kgli byafunze nta mukozi ugikora.
Kuva tariki 11/05/2012 kugeza tariki 18/05/2012, abakozi b’aka kagali ntibigeze bafungura imiryango y’ibiro, biyibagije ko ari ibiro bitangirwamo serivisi, nk’uko abaturage babyivugira.
Umwe agira ati: “Abayobozi b’akagali ka Nkomero ntabwo tuzi irengero ryabo kuko bagiye batavuze, nta n’itangazo bashyize ku muryango ngo ritumenyeshe igihe bagendeye n’ igihe bazagarukira”.
Kambanda Olivier, umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akagali Nta tangazo yasize ku muryango, cyangwa se ngo asige undi uzasigara akora mu mwanya we.
Abaturage bavuga ko hari servisi zimwe na zimwe byadindije, kuko hari abagenda bagaruka umunsi ku wundi bigakomeza bityo.
Bizimana Jean de Dieu, perezida w’Inama Njyanama y’Akagali ka Nkomero ku giti cye niwe uzi aho abayobozi b’ako kagali bagiye.
Ati: “Kuva tariki 11/05/2012 umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagali ka Nkomero ntawe kuko yagiye mu itorero rizamara ibyumweru bibiri, naho umwungirije yagiye mu kiruhuko cy’ababyeyi ndetse abyara banamubaze bituma ikiruhuko yahawe cyiyongera”.
Yakomeje avuga ko mu gihe abayobozi b’ako kagali badahari nawe ntacyo yamarira abaturage kijyanye no kubakemurira ibibazo batagombye gusiragira, kuko nta rufunguzo na Kashi afite.
Avuga ko icyo afashamo abaturage baza bagana ibiro by’ako kagali ari ukuboherereza umurenge mu gihe ako kagali kari kure yaho.
Gusa abaturage siko bose babasha kwigira iyo nama yo kujya kuyoboza Perezida w’Inama Njyanama y’ako kagali, kuko hari abagenda bakagaruka kubera kubura aho bavana amakuru y’uko babigenza.
Mu gihe abanyamabanga Nshingwabikorwa b’utugali tw’Intara y’Amajyepfo bajyaga mu itorero, abayobozi b’imirenge bari basabwe n’ubuyobozi bw’uturere ko aho bazasanga nta mukozi Wungirije w’akagali uhari, umwe mu bakozi b’umurenge uzajya gusiba icyo cyuho kugira ngo abaturage batabura ubaha serivisi.
Ariko mu murenge wa Mukingo mu karere ka Nyanza siko byagenze kuko nta muntu n’umwe boherereje ibiro by’akagali ka Nkomero, nk’uko abaturage babitangaza.
Jean Pierre Twizeyeyezu
Ibitekerezo ( 6 )
Ohereza igitekerezo
|
Ubu ni ukuvuga ko et le journaliste wanditse iyi nkuru et la population (Ariko la population irarengana), Uyu munyamakuru ntabwo aziko Abaexécutifs bo mu Ntara y’Amajyepfo bose bari mu itorero? Niba abizi se kuki atasobanuriye abaturage, au lieu yo kujya guca ibikuba? Ngo Serivisi Servisi. Congs Prezida wa Njyanama.
Uyu wiyise Fina ni uyu munyamakuru nkuko bigaragara, Cyerezo turahazi rwose ahubwo wowe ufite ibyo ushaka wowe wiyise Fina, kuko burya gutangaza inkuru si bibi ahubwo ikibi ni ukunyuranya amagambo, ukore check ku nkuru zose utanga urareba ko kenshi utinyuramo
Bavuga ibigondoye imihoro ikarakara pe!!!!! Baravuga ikibazo cy’ubuyobozi budatanga neza serivisi nk’uko bikwiye abandi bakagaragaza imyandikire kweli. None se iyo bavuga ko ifoto ivuga byo ntacyo biba bisobanuye? Njye nkibona iriya photo nahise mbona ko ari akagali kacu ka Cyerezo kandi byo rwose yaba S.E w’ako na Perezida wa Njyanama yako bose nibo pe kuko ni iwacu.
Ubwo se kuki akagali ka Cyerezo ariko konyine batangaje si uko byakorewe iperereza bakamenya ko nta servisi yahatangiwe mu gihe cy’icyumweru cyose. Waba utakoze itohoza se ukabimenya ute?
Ubwo wasanga munahakanye ko nta mibiri y’abantu bazize jenoside yakorewe abatutsi bari mu biro bya kariya kagali ka Cyerezo.
Mu mbabarire mutambutse iki gitekerezo cyanjye kuko nashakaga gukuraho urujijo uwiyise Kliisa yatezaga mu gitekerezo cye yatanze.
Ariko uyu TWIZEYEYEZU usanga inkuru ze zirimo amakosa menshi, Akagari ka Nkomero gahuriye he n’Akagari ka Cyerezo? Jya utohoza amakuru neza kandi wirinde amakosa mu nyandiko, kandi ni byiza kubaza Ubuyobozi bw’Umurenge n’ubw’Akarere muri rusange.
Kuko si ubwa mbere mbonye amakosa mu nkuru yandika
poor service abo bakozi bakwiye kwigishwa kweli kuko ntabwo bazi ibyo bakora.
iyi servisi rwose ntikwiye