Nyanza: HVP Gatagara yibutse Padiri Fraipont ufatwa nk’umubyeyi w’abafite ubumuga
Ikigo cya HVP Gatagara cyubatse ku gasozi kitiriwe amizero mu Murenge wa Mukingo mu Karere ka Nyanza, ku wa 26 Gicurasi 2015 habereye umuhango ngarukamwaka wo kwibuka Padiri Fraipont Ndagijimana washinze icyo kigo mu mwaka wa 1960 agamije kwita ku buzima bw’abafite ubumuga.
Umuhango wo kwibuka Padiri Fraipont Ndagijimana ufatwa nk’umubyeyi w’abafite ubumuga yaba mu bakiri bato ndetse n’abakuze mu Rwanda wabimburiwe n’igitambo cya misa yo kumusabira, mbere y’uko hakorwa umuhango nyir’izina wo kumwibuka.

Abafite ubumuga bari baturutse hirya no hino mu bice bitandukanye by’igihugu ndetse no hanze yacyo bazi uyu padiri Fraipont, bishimira ko yitaye ku buzima bw’abafite ubumuga ndetse akanabigaragaza ashinga ikigo cya HVP Gatagara cyita ku buzima bw’abafite ubumuga.
Bamwe mu bumvikanye muri uyu muhango wo kumwibuka batanga ubuhamya hari aho bageze buzurwa n’amarangamutima, bavuga ko abandi Imana yabahaye amaguru ariko bo ikabihera padiri Fraipont wabagararije urukundo.

Furere Kizito Misago, umuyobozi wa HVP Gatagara akaba n’umwe mu bayihagarariye imbere y’amategeko, yavuze ko nyuma y’aho padiri Fraipont atabarukiye, bamwe mu bafite ubumuga babona ko hasigayemo icyuho kandi ngo niko biri, kuko utavuga umuntu ufite ubumuga mu Rwanda ngo hibagirane izina Fraipont Ndagijimana.
Yagize ati “Mu Rwanda ntawavuga abafite ubumuga hatumvikanyemo Fraipont kuko ntiwabitandukanya”.
Uyu muyobozi yakomeje avuga ko padiri Fraipont yanafashije bamwe mu bafite ubumuga kwemera Imana ngo kuko hari abahakanaga ibyo kubaho kwayo bashingiye ku mimerere y’uko bavutse, ariko ngo nabo yagiye abafasha kugenda bayemera.

Musenyeri Smaragde Mbonyintege, umushumba wa Diyoseze ya Kabgayi, yashimye uruhare ibikorwa bya Padiri Fraipont byagize mu guteza imbere imibereho myiza y’abafite ubumuga mu Rwanda.
Padiri Joseph Julien Adrien Fraipont Ndagijimana, mwene Lucien Fraipont na Angele Boden, yavutse ku wa 11 Ukwakira 1919 avukira ahitwa Waremme mu Ntara ya Liege mu Bubiligi, apfa tariki ya 26 Gicurasi 1982.
Jean Pierre Twizeyeyezu
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Padiri Fraipont, sinshobora kumwibagirwa na rimwe , mu gihe cyose twamaranye yanyeretse urukundo rurenze ukwemera.
iki gikorwa cya fraipont ni cyiza kandi ntabwo kizibagirana