Nyanza: Hatangijwe umushinga w’igihe gito mu kurwanya ihohoterwa

Umuryango Nyarwanda wa Réseau des Femmes Oeuvrant pour le dévelopement Rural (Isangano ry’Abagore baharanira Amajyambere y’Icyaro) watangije mu Karere ka Nyanza umushinga w’igihe gito ugamije gushishikariza abantu kuvuga no kudahishira ihohoterwa rikorerwa mu ngo.

Uyu mushinga utangizwa tariki 07 Gicurasi 2015, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Réseau des femmes Madamu Odette Musengimana yavuze ko uyu mushinga uzamara amezi ane ukorera mu Karere ka Nyanza witezweho impinduka zitandukanye.

Odette Musengimana, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Reseau des Femmes, avuga ko uyu mushinga witezweho byinshi mu guhindura ubuzima bw'abahohoterwaga.
Odette Musengimana, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Reseau des Femmes, avuga ko uyu mushinga witezweho byinshi mu guhindura ubuzima bw’abahohoterwaga.

Nk’uko yakomeje abivuga ngo zimwe muri izo mpinduka utegerejweho ni ugushishikariza abantu kuvuga no kudahishira ihohoterwa rikorerwa mu ngo ndetse no kwerekana uruhare abagore bafite mu guharanira uburenganzira bwabo ku mitungo n’ibikorwa by’amategeko abarengera.

Yakomeje avuga ko uyu mushinga uzakorana n’imiryango ibana n’ihohoterwa kimwe n’imiryango ntangarugero kugira ngo ifashe abandi kwimakaza imyitwarire n’ibikorwa byiza birwanya iryo hohoterwa.

Mu bandi bazatuma uyu mushinga ugera ku ntego zawo ngo harimo abunzi mu nzego z’ibanze, abavuga rikumvikana, abahagarariye inzego z’abagore n’urubyiruko kimwe n’imiryango ifasha abafite ibibazo by’ihohoterwa.

Inzego zifite aho zihurira no gukumira ihohoterwa ryo mu ngo mu Karere ka Nyanza zari zitabiriye iyo nama.
Inzego zifite aho zihurira no gukumira ihohoterwa ryo mu ngo mu Karere ka Nyanza zari zitabiriye iyo nama.

Uyu mushinga ahanini ngo uzajya utanga amahugurwa ku mategeko ahana kandi arwanya ihohoterwa kugira ngo arusheho kumenyekana ndetse n’imiryango ibana n’ihohoterwa yigishwe amasomo y’uburinganire n’ubwuzuzanye.

Yagize ati “Urugo rubuzemo ubwumvikane ni rwo usanga ruhorana induru maze bigatuma abagize umuryango badatera imbere”.

Ku bw’uyu mushinga, Odette Musengimana , ngo asanga bamwe mu bagore bazigishwa gukora mu buryo bubateza imbere kugira ngo abafite umuco wo gutega amaboko abagabo babo bawucikeho.

Nkundimana Philbert ushinzwe Imibereho Myiza mu Murenge wa Nyagisozi akaba ari umwe mu bari muri iyi nama, we ngo asanga kurwanya ihohoterwa bisaba ubufatanye bwa benshi.

Asobanura ubwo bufatanye yatangaje ko umuntu wese warikorewe agomba gutera intambwe yo kurimenyekanisha ndetse uwagize uruhare mu kurikora akariryozwa kugira ngo ricike.

Mu giturage ngo ni ho ahanini iri hohoterwa rikorerwa nk’uko Uwimana Elisabeth utuye mu Murenge wa Busasamana mu Karere ka Nyanza abihamya. Ku bwe ngo umushinga wo kurwanya ihohoterwa uzafasha ingo zari zibanye nabi.

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka