Nyanza: Hashyizweho uburyo bushya bwo kunoza serivisi zihabwa abahohotewe
Mu karere ka Nyanza hashyizweho uburyo bushya bwo kunoza serivisi z’abakorewe ihohoterwa hifashishijwe ikarita nsuzuma mikorere, mu rwego rwo kurwanya serivisi mbi zahabwaga rimwe na rimwe abakorewe ihohoterwa.
Kuri uyu wa Gatanu tariki 15/11/2013 nibwo mu karere ka Nyanza hasojwe amahugurwa y’iminsi ine yitabiriwe y’abantu 50 barebwa n’imitangire ya servisi zihabwa abahohotewe barimo abayobozi mu nzego z’ibanze na polisi y’igihugu.

Bose ubu bagiye kujya bifashisha ikarita suzuma mikorere mu mitangire ya servisi baha abahohotewe, nk’uko Enid Mukiga umukozi wa Rwanda Women’s Network, umuryango washyizeho ubu buryo, yabitangaje.
Yagize ati “ Ubu buryo bw’ikarita suzuma mikorere bugamije guha umwanya abaturage ngo baganire kuri servisi bahabwa igihe habayeho ihohoterwa kandi inzego zishinzwe kubumva no kubakira bazajya baziha amanota hakurikijwe ibigenderwaho mu mitangire myiza ya servisi.”
Akomeza asobanura ko inzego zishinzwe gutanga servisi nazo zizajya zitanga amanota ku bahohotewe mu rwego rwo gukosora uburyo nabo baba babyitwayemo ngo kuko nabo hari aho usanga batabyitwaramo neza ugasanga amakosa bayashyize ku batanga servisi.

Ikigamijwe muri ibyo byose ni ugukosora imitangire mibi ya servisi mu birebana n’uko abahohorewe bakirwa mu nzego zose biyambaje ngo zibarenganure, nk’uko Enid Mukiga, umukozi wa Rwanda Women’s Network yabisobanuye.
Jean Pierre Twizeyeyezu
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Uwo rwiyemezamirimo azabazwe n’uburyo yubatse iryo soko rya Nyanza babeshyera ngo ni irya kijyambere kuko birabaje wumvise amamiliyoni yarigiyeho nuburyo ryubatse ubuhamya wabuhabwa n’abacururiza mwimbere hagati mwisoko ahubwo babe bategura n’ayo gusana! ariko nibaza niba n’ababirebereye ese aho ntibaba babyihishe inyuma? ahahaa NARASHOBEWE!!