Nyanza: Gitifu w’akagari ka Kirambi afungiye kwigabiza ishyamba rya Leta
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akagari ka Kirambi ko mu murenge wa Nyagisozi mu karere ka Nyanza, Ndahimana Théogène, yatawe muri yombi na polisi akuriranyweho kwigabiza ishyamba rya leta akaritemesha atabiherewe uburenganzira.
Ndahimana afungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Busasamana mu karere ka Nyanza. Ubuyobozi kw’akarere bwatangarije Kigali ko ishyamba rya Leta akurikiranyweho kwigabiza yaritemeshe mu cyumweru gishize rikaba ryari riteye ku buso bwa hegitari 80.

Mu nama yabaye tariki 2/6/2015 mu kagari ka Kirambi iri shyamba riteyemo iyobowe n’umuyobozi w’akarere ka Nyanza Murenzi Abdallah, yagarutse ku kibazo cy’itabwa muri yombi ry’uwahoze ari gitifu w’ako kagari, asaba abaturage kubungabunga amashyamba ya Leta n’ayabo bwite bakayarinda uwo ariwe wese yayangiza ngo kuko bigira inkurikizi mu rwego rw’amategeko.

Yagize ati “Uwari gitifu wanyu yagombye kuba ari hano ariko ubu ari maboko ya polisi ashinjwa kwangiza ishyamba rya Leta”.
Umuyobozi w’akarere ka Nyanza Murenzi Abdallah yakomeje avuga ko ari ibintu bibabaje kuba umuyobozi atabwa muri yombi akekwaho kwangiza ishyamba rya Leta kandi ryari muri bimwe ashinzwe kureberera mu nyungu za rubanda.
Muri iyi nama benshi bagaragaje akamaro amashyamba afite bibukiranya ko nta muntu ufite ububasha bwo kuyangiza ngo kabone n’ubwo yaba ari umuyobozi hari amategeko mu Rwanda ariho yabimuhanira kimwe n’undi wese wabitinyuka.
Mu Rwanda umuntu wese uhamwe n’icyaha cyo gutema cyangwa gutemesha ibiti mu buryo butubahirije amategeko ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu kugeza ku myaka ibiri n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi 300 kugeza kuri miliyoni ebyiri cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano nk’uko ingingo ya 416 mu gitabo cy’amategeko ahana ibiteganya.
Jean Pierre Twizeyeyezu
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Abantu badatinya ibya leta abaturage se bo babakorera ibingana iki?