Nyanza: BPR n’abamamaje gahunda ya SIMBUKA ntibavuga rumwe ku mafaranga bahembwe

Ababamaje gahunda ya SIMBUKA ya Banki y’abaturage y’u Rwanda mu ishami rya Nyanza barasaba kwishyurwa amafaranga bakoreye nk’uko bari barabisezeranyijwe.

Abo bamamaje SIMBUKA bari basezeranyijwe ko bazishyurwa amafaranga ibihumbi 60 mu gihe cy’iminsi itandatu ariko bishyuwe ibihumbi 18 gusa; nk’uko Shumbusho Emmanuel James wari uyoboye itsinda ry’abamamaje abisobanura.

Shumbusho avuga ko ikibazo bakimenyesheje ubuyobozi bwa banki y’abaturage i Nyanza ariko ntibwagira icyo bubikoraho. Ati “Icyo batumariye ni ukutubwira ko hari ubishinzwe nawe tumwisunze adutera utwatsi avuga ko ayo twahawe ariyo twari dukwiye nta n’urumiya rushobora kuziyongeraho”.

Nyuma yo kubura amafaranga bemerewe, bahise bifunga ibikoresho by’akazi birimo impapuro banditseho abakiriya bashya bari bamaze gushaka mu gihe bagitegereje ko icyo kibazo kizakemuka bakabaha amafaranga yabo yose bemeranyije.

Shumbusho asanga ibyo Banki y’abaturage y’u Rwanda ishami rya Nyanza irimo gukora ari ubuhemu batakwihanganirwa ashingiye ko baryamaga batinze bakabyuka kare bitewe n’impamvu z’ako kazi bari biyemeje kuzatunganya neza. Ati: “Twatangiraga saa moya za mu gitondo twamamaza tugacyurwa n’umugoroba wa joro nta mazi ya riba tubonye cyangwa igaburo rya saa sita”

Yongeyeho ko mu minsi 6 bamaze babamaza gahunda ya SIMBUKA bamwe muri bo bagiye basiba gukora ibizamini byo mu ishuli biringiye ayo mafaranga birangira nta nayo babonye. Abamamaje gahunda ya SIMBUKA bose hamwe ni 9 bakaba biganjemo urubyiruko rwo muri za Kaminuza n’amashuli makuru.

Shumbusho asanga igisigaye ari ukwisunga ubutabera kuko uburyo bw’ubwumvikane bwabaye ingorabahizi kuko iyo bahamagaye uwabakoresheje ariwe Umulisa Aline yanga kwitaba nimero ya telefoni zabo zigendanwa.

Tuvugana na Umulisa Aline ku murongo we wa telefoni ye igendanwa yavuze ko icyo kibazo cyabo bakozi akizi ariko ibyo basaba bakaba batazigera n’umunsi n’umwe babihabwa. Yagize ati: “ Bariya bakozi bafite ikibazo cy’imyumvire kuko ibyo bahawe nibyo twabagombaga ariko bo usanga batabikozwa. Ubwo se murangira ngo nzagire nte?”

Umulisa yasobanuye ko ibihumbi 18 by’amafaranga bahawe buri wese aribyo yagombaga kubona bitewe n’uko nabo nta musaruro batanze nk’uko bari bawutegerejweho.

Ati: “Bagombaga guhembwa bitewe n’abakiriya babonye ariko kuko ntacyo binjije natwe twabahaye ibihwanye n’ibyo bakoreye nyine….”

Ku birebana n’ibikoresho bya Banki y’abaturage y’u Rwanda mu ishami rya Nyanza byafashwe bugwate nabo bakaba birirwa babigendana mu bikapu byabo ari nako bateza ubwega ko bambuwe.

Umulisa yasubije atya: “Ibyo bikoresho birimo n’impapuro basabwe kubishyikiriza ishami rya Banki y’abaturage ya Nyanza ku neza bitaba ibyo bakabyamburwa n’inzego z’umutekano”.

Mu gihe abamamaje gahunda ya SIMBUKA bazaba bisunze inkiko nk’uko babivuga; Umulisa yatangaje ko nta bwoba bafitiye ubutabera bw’u Rwanda mu gihe bazeye neza ko nta mutima w’ubwambuzi ubacira urubanza bafite.

Jean Pierre Twizeyeyezu

Ibitekerezo   ( 1 )

abo bana bagomba kwishyurwa kuko babikoreye naho ubundi ibyo ni ugushakira inyungu aho utahinze kuwabakoresheje

shumbusho emmy yanditse ku itariki ya: 30-05-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka