Nyanza: Bizihije umuganura bigana uko wizihizwaga mu Rwanda rwo hambere
Umunsi w’umuganura wizihizwa tariki 1/08/2012 ku rwego rw’akarere ka Nyanza wizihirijwe mu murenge wa Busasamana kuri stade y’ako karere bagerageza kwigana nk’uko wizihizwaga mu Rwanda rwo hambere.
Mu karere ka Nyanza uyu munsi w’umuganura waranzwe no kwishimira umusaruro w’ibyo bejeje muri uyu mwaka wa 2012 birimo ibihingwa ngandurarugo nk’ibishyimbo, imyumbati n’ibindi bihingwa byera muri ako karere bigafasha abaturage kwihaza mu biribwa.
Muganamfura Sylvestre, umuyobozi w’umurenge wa Busasamana wizihirijwemo uyo munsi yabwiye imbaga y’abaturage bari bitabiriye ko batagomba gucika mu muco w’Abanyarwanda cyane cyane ko werekanaga umukiro ndetse bakanawishimira.
Muri uwo muhango baboneyeho gusangirira hamwe bimwe mu biribwa bahinze hirya no hino mu mirima yabo birimo ibigori ndetse banabisomeza amarwa.
Abaririmba imbyino zo hambere benshi bita “Karahanyuze” nabo ntibatanzwe muri uwo munsi mukuru w’umuganura babifashijwemo n’itorero ryitwa “Ambiance” rizwiho mu karere ka Nyanza kubyina indirimbo z’abahanzi bo mu Rwanda rwo hambere.

Mu buhamwa bwa bamwe mu baturage batanze bagaragaje ko muri rusange bahinga bakeza kandi bakaba bashobora kwihaza mu biribwa bagasagurira n’amasoko.
Ntukarambirwe Bosco yavuze ko mu ihinga ry’umwaka wa 2012 yashoboye kweza toni 3 z’ibishyimbo ku buso bungana na hegitari imwe. Yagiriye inama abahinzi bagenzi be gukora ubuhinzi bwa kijyambere bujyanye n’igihe cy’iterambere u Rwanda rugezemo ndetse n’isi muri rusange.
Nk’uko uyu muhinzi w’intagarugero wo mu murenge wa Busasamana yakomeje abisobanura ngo iki nicyo gihe umuhinzi wo mu Rwanda agomba gukoreramo ubuhinzi bwe bw’umwuga agahingira igihe kandi akifashisha n’inyongeramusaruro kugira ngo umusaruro uturuka mu buhinzi urusheho kwiyongera.
Umuyobozi w’akarere ka Nyanza, Murenzi Abdallah, yashimiye ubuyobozi bw’umurenge wa Busasamana bwagize igitekerezo cyo kwizihiza uwo munsi ndetse n’abaturage bakishimira imirimo yavuye mu maboko yabo basangirira hamwe ibyo bahinze.

Murenzi Abdallah yagaragaje ko uwo munsi wihirijwe mu murenge wa Busasamana kubera ko ari umurenge w’umujyi byongeye niwo marembo y’akarere ukaba n’umujyi w’ubukerarugendo kuko niwo gicumbi gicumbikiye umuco Nyarwanda.
Yasabye abaturage bari muri uwo munsi mukuru kugira isuku ahantu bose kugira ngo abantu bose baza basura ibyiza bitatse ako karere bagende bakishimiye.
Umuyobozi w’akarere ka Nyanza yagarutse ku kibazo cy’umutekano avuga ko ibyagezweho byose ari wo bishingiyeho bityo abasaba abari aho kuwubungabunga ngo kuko nta kiguzi cyaho usibye kuwuharanira.

Nk’uko byavuzwe n’uyu muyobozi w’akarere ka Nyanza umutekano ni ikirezi cyambawe n’igihugu cy’u Rwanda kuko kinawusangizaho n’abandi batawufite. Ati: “Icyerekana ko u Rwanda ari igihugu gitekanye n’uko abana bacyo bari hirya no hino ku isi mu bikorwa byo kuhabungabunga umutekano”.
Uyu munsi mukuru w’umuganura mu karere ka Nyanza waranzwe n’ibintu byinshi bishimishije birimo imbyino za kijyarwanda ndetse no gucinya umudiho hagati y’abayobozi n’abayoborwa bishimira ibyo bagezeho babikesha umutekano bafite.
Jean Pierre Twizeyeyezu
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
Inyanza turabadahigwa!!!bo kugicubi cy’umuco!!!ntawaduhiga rero mu kwizihiza umunsi w’umuganura!!
Kabisa ibintu nk’ibi ni sawa! Banyenyanza ntimugacike ku muco kuko niwe gicumbi gicumbikiye umuco nyarwanda
Mugire amahoro n’akazi keza kuri Kigalitoday
Gitifu Sylvestre arasobanutse ako ni agashya n’abandi bayoboke. Ba ESs b’Imirenge bakwiye guhora bahanga udushya bagatekereza ku cyatuma abaturage bakomeza kwishima bakabarinda gutekereza nabi ahubwo bakabafasha gutekereza neza. Uwo munsi mukuru twawishimiye i Nyanza kuko ubaye abaturage bari mu byishimo bikomeye byo kuba batagisembera ubu bari mu isoko risobanutse bubakiwe n’ubuyobozi kandi bakaba biteguye kwakira Nyakubahwa Ministiri w’Intebe uzaza mu mihango yo kwizihiza umuganura ku rwego rw’Igihugu mu Rukari ku wa 03/08/2012. Ba NYENYANZA muzagaragaze ko muri Abadahugwa. Congs Sylvestre urasobanutse!!!