Nyanza: Baritegura isabukuru y’imyaka 25 FPR-Inkotanyi imaze ishinzwe

Tariki 11/07/2012 abagize komite nyobozi y’umuryango wa FPR-Inkotanyi mu karere ka Nyanza bakoranye inama yo kunoza imyiteguro y’imyaka 25 uwo umuryango umaze ushinzwe.

Iyo nama yabereye muri Hotel Dayenu mu karere ka Nyanza iyoborwa na Murenzi Abdallah ari nawe perezida w’umuryango wa FPR-Inkotanyi ku rwego rw’akarere ka Nyanza. Nk’uko Murenzi Abdallah yabisobanuye ibyagezweho mu muryango wa FPR Inkotanyi babikesha ubuyobozi bwiza n’ubwitange bw’abanyamuryango.

Mu gihe umuryango wa FPR-Inkotanyi wizihiza isabukuru y’imyaka 25 ni umwanya wo kwishimira ibyagezweho, gufasha abatishoboye, kurwanya akarengane n’ibindi nk’uko Murenzi Abdallah, Perezida w’umuryango wa FPR-Inkotanyi mu karere ka Nyanza yabishimangiye.

Kwizihiza isabukuru (celebration) bizakorwa ku rwego rw’Akagari n’urw’Akarere bizasozerezwe ku rwego rw’Igihugu ndetse hanatangwe ibiganiro bizahera ku rwego rw’umudugudu.

Bamwe mu bagize komite nyobozi y'umuryango wa FPR-Inkotanyi mu karere ka Nyanza.
Bamwe mu bagize komite nyobozi y’umuryango wa FPR-Inkotanyi mu karere ka Nyanza.

Murenzi Abdallah, perezida w’umuryango wa FPR-Inkotanyi mu karere ka Nyanza asobanura ko ibyo biganiro bizibanda ku mateka y’umuryango no ku bikorwa umaze kugeraho mu gihe cy’imyaka 25 umaze ushinzwe.

Yagarutse ku bikorwa by’ingenzi bizaranga iyo sabukuru y’umuryango wa FPR-Inkotanyi atangaza ko harimo ibikorwa by’ubukangurambaga mu kumenyekanisha ibyagezweho biciye mu biganiro, amahiganwa mu buhanzi bunyuranye, imikino, inyandiko, sinema n’ibindi.

Ibindi bikorwa biteganyijwe birimo kwibuka abanyamuryango batakiriho kimwe n’abandi bashyigikiye umuryango mu buryo butandukanye, amamurika bikorwa, ibitaramo, ibiganirompaka hamwe n’ibirori nyir’izina byo kwizizihiza isabukuru.

Murenzi Abdallah, perezida w'umuryango wa FPR -Inkotanyi mu karere ka Nyanza.
Murenzi Abdallah, perezida w’umuryango wa FPR -Inkotanyi mu karere ka Nyanza.

Perezida wa FPR-Inkotanyi mu karere ka Nyanza asobanura ko kugira ngo iki gikorwa kizagende neza hashyizweho amatsinda ku rwego rw’Akarere n’Akagari ashinzwe guhuza ibikorwa, ubukangurambaga , gutanga amakuru, n’ibindi byose bigamije imigendekere myiza y’uwo munsi udasanzwe.

Isabukuru iteganijwe kwizihizwa tariki 15/12/ 2012 ikazaba ifite insanganyamatsiko igira iti: “Governance, prosperity and dignity to our people” ugenekereje rurimi rw’ikinyarwanda akaba ari byo bivuze “imiyoborere, iterambere hamwe no guhesha abaturage icyubahiro”.

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka