Nyanza: Barashima Polisi y’u Rwanda yabubakiye bari bamaze imyaka 21 batagira amacumbi
Abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 batishoboye batujwe mu Mudugudu wa Kiberinka mu Kagari ka Gahondo mu Murenge wa Busasamana mu Karere ka Nyanza barashima Polisi y’u Rwanda ko yabubakiye nyuma y’imyaka 21 yari ishize badafite amacumbi.
Mu mezi agera hafi kuri abiri batujwe muri izo nzu, baravuga ko ubuzima bugenda burushaho kuborohera kuko ntawe ukibakomangira mu mpera za buri kwezi abishyuza amafaranga y’ubukode.

Mukamuyango Alphonsine, umwe mu bacitse ku icumu rya Jenoside utuye mu Mudugudu wa Kiberinka mu nzu yubakiwe na Polisi y’u Rwanda, avuga ko mbere yo kubakirwa yahoraga ahangayitse yibaza aho akura amafaranga yo kuyishyura kugira ngo akomeze ayibemo.
Yicaye mu nzu nshya yubakiwe kandi mu ntebe nziza yahawe na Polisi y’Igihugu yagize ati “Ubu nta muntu umpagarara hejuru ngo ishyura inzu. Muri njye ndatuje, ndaryama kuri matora bampaye, sinabona uko mbisobanura kuko byarandenze”.
Agereranya ubuzima yari abayeho mbere y’uko ahabwa inzu yo kubamo, agira ati “Sinkibunza imitima mvuga ko amasaziro yanjye ari mu nzu y’abandi ndabyishimira iyo mbitekerejeho kubera ko ubu mfite iwanjye”.

Akomeza avuga ko Polisi y’u Rwanda ari yo gushimirwa kubera ibikorwa byiza yamukoreye.
Ngo iyo itamwubakira nta bundi bushobozi bwo kuziyubakira yari kubona kubera ingaruka Jenoside yakorewe Abatutsi yamugizeho ikamwicira abana n’umugabo.
Polisi y’u Rwanda yubatse amazu atanu mu Murenge wa Busasamana inayatangamo ibikoresho mu rwego rw’amasezerano y’ubufatanye ari hagati yayo n’Akarere ka Nyanza mu byo kubumbatira umutekano hitabwa ku kuzamura imibereho myiza y’abaturage.
Jean Pierre Twizeyeyezu
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
polisi yacu ikomeje kwitwara neza cyane mukubungabunga imibereho y’abanyarwanda mu nzego zose