Nyanza: Bamwe mu bakozi b’umurenge wa Rwabicuma bakorewe isuzuma baragawa

Mu rwego rwo kureba aho imihigo igeze ishyirwa mu bikorwa muri uyu mwaka w’imihigo ya 2012-2013, ubuyobozi bw’umurenge wa Rwabicuma mu karere ka Nyanza bwateguye igikorwa cyo kureba aho abakozi bawo bageze bashyira mu bikorwa ibyo biyemeje.

Abakoze neza babiherewe amanota ashimishije abandi bahabwa ayo wakwita ko ari ay’umugayo nk’uko icyegeranyo cyabakozwe kuri abo bakozi kibigaragaza.

Ibyagiye byitabwaho muri iryo suzuma ry’imihigo yaba mu bakozi bakorera ku rwego rw’akagali ndetse n’abakorera ku rwego rw’umurenge wa Rwabicuma birimo kureba ibikorwa byiza umukozi yagaragaje n’amakosa yakoze hakiyongeraho n’uburyo bwo kumugira inama.

Nyuma yo kuzenguruka utugari 11 tugize umurenge wa Rwabicuma, itsinda ryari riyobowe n’umuyobozi w’ueo murenge, Bizimana Egide, ryakuriye ingofero umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akagali ka Gacu witwa Uwingabire Claire bamuha amanota 76.5% biturutse ku bikorwa by’indashyikirwa basanze yaragezeho mu mihigo y’umwaka wa 2012-2013.

Bimwe mu byamuhesheje ayo manota harimo ko afite uburyo bw’ishyinguranyandiko bufite gahunda hamwe no gutangira raporo z’ibyo akora ku gihe.

Ibindi byamuhesheje amanota ni uko afite amakuru yose y’ubuzima bw’akagari ayoboye hamwe n’imikoranire myiza kandi ihamye afitanye n’uwo bakorana umwungirije bikaba bitandukanye nibyo basanze mu Kagali ka Runga.

Aha uwitwa Umubyeyi Clementine na Mukandayisenga Betty barakorana ariko nta mikoranire na mba bafitanye nk’uko icyegeranyo kuri abo bakozi dufitiye kopi kibigaragaza ku bw’iyo mpamvu babahaye amanota angana na 55.3% ndetse basiga banabahaye gasopo.

Nk’uko tubikesha icyo cyegaranyo abo bakozi bombi byabahesheje amanota make ugereranyije n’abandi bakora buzuzanya ndetse bakihatira gushyira mu bikorwa ibyo biyemeje mu mihigo.

Umuganda rusange w'abaturage wagiye wifashishwa mu kwesa imihigo.
Umuganda rusange w’abaturage wagiye wifashishwa mu kwesa imihigo.

Mu kagali ka Mushirarungu ishyirwa mu bikorwa ry’imihigo basanze rikorwa nabi kurusha ahandi hose itsinda ryanyuze rikora isuzuma bityo baha ako kagali amanota angana na 54%.

Bimwe mu byo biboneye ni uko nta gahunda y’ibikorwa bya buri cyumweru bahasanze ndetse n’iyo bahasanze ngo yari iteye urujijo.

Ikindi n’uko nta nama ziteganwa n’amategeko zikorwa muri ako kagali ndetse n’umuyobozi w’ako nawe ubwe basanze atumvha neza inshingano ze.

Ubwo berekezaga ku biro by’umurenge wa Rwabicuma uwitwa Mukantagwabira Claire ushinzwe uburezi muri uwo murenge niwe wahize abandi bose bakorana ku murenge kuko basanze imihigo ye yose iri kuri gahunda bityo bimuhesha amanota 90.1%.

Ushinzwe ubuhinzi muri uwo murenge witwa Bayingana Fidèle itsinda ryasanze ari umukozi ukabya mu mitangire ya raporo ngo nyamara wagera aho ibikora bikorerwa ugasanga nta gihari.

Ibikorwa byo kurwanya isuri biri mu nshingano ze nabyo biracumbagira ndetse nawe nta mikoranire ihamye agirana n’ushinzwe imibereho myiza muri uwo murenge nk’uko icyegeranyo iryo tsinda ryakoze rimaze kumusuzuma imihigo ye kibivuga.

Abakozi bose basanze ibyo bakora mu rwego rw’imihigo biri mu ibara ry’umutuku bagiriwe inama zo kwisubiraho bakirinda gutanga amaraporo akabya benshi bamenyereye ku izina ryo gutekinika.

Mu Rwanda imihigo yatangiye kuva mu mwaka wa 2006 itangijwe n’umukuru w’igihugu, Paul Kagame, aho abakozi ba Leta bakorera mu nzego zitandukanye batangiye kuyikoreraho nk’uburyo bwo kwihutusha iterambere bakiyemeza imbere y’urwego rubakuriye kuzagira ibyo bageraho mu gihe runaka.

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka