Nyanza: Bamenye akamaro ko gushyira abana bato mu ngo mbonezamikurire

Abayobozi b’ingo mbonezamikurire hamwe n’ababyeyi mu Karere ka Nyanza bavuga ko ayo marerero y’abana bato arimo gutuma ababyeyi badasiga abana bandagaye cyangwa bangizwa n’abakozi bo mu rugo, kuko akenshi bataba bazi uko bita ku bana.

Abana baba bari mu bikorwa bitandukanye bibafasga gukangura ubwonko bwabo
Abana baba bari mu bikorwa bitandukanye bibafasga gukangura ubwonko bwabo

Gahunda y’Igihugu mbonezamikurire y’abana bato ari na yo yashyizeho ingo mbonezamikurire y’abana bato, yatangijwe mu mwaka wa 2018 mu rwego rwo gufasha abana gukira indwara ziterwa n’imirire mibi hamwe no kugwingira.

Ni gahunda izamara imyaka itanu (2018-2023) ishyirwa mu bikorwa n’Ikigo gishinzwe Ubuzima mu Rwanda (RBC), hamwe n’igishinzwe imikurire y’abana bato (NCDA).

Ibyo bigo bivuga ko mu bitera igwingira ry’umwana muto harimo no kutabona umuntu ubasha kumwitaho nk’uko bikwiye.

RBC ikomeza ivuga ko kugeza mu mwaka wa 2020 gahunda mbonezamikurire y’abana bato yari imaze kugabanya umubare w’abana bagwingiye kuva ku rugero rwa 38% kugera kuri 33% mu mwaka ushize wa 2020.

Abana biga mu kigo mbonezamikurire cy'Abadivantisite i Nzanza
Abana biga mu kigo mbonezamikurire cy’Abadivantisite i Nzanza

Mu bigize iyi gahunda hari ukubakira abana ibigo mbonezamikurire (ECD) aho babasha kugaburirwa amafunguro arimo intungamubiri nk’igikoma cya ’Shisha Kibondo’, amagi, amata n’imboga, kandi bagahabwa ubumenyi bubategura kuzatangira ishuri, bagatozwa isuku bakagira n’imikino itandukanye.

Ingo mbonezamikurire zikubiye mu byiciro bitatu bigizwe n’ingo mbonezamikurire zihanitse, ingo mbonezamikurire ziciriritse, ndetse n’ingo mbonezamikurire zo mu midugudu zikorera mu rugo rw’umuturage.

Ingo mbonezamikurire zihambaye

Umuyobozi w’Itorero ry’Abadivantisite b’Umunsi wa karindwi mu karere ka Nyanza, Pasiteri Habineza Ignace, akaba anayobora Urugo mbonezamikurire rw’Abadivantisite i Kavumu, avuga ko bafashe abana babaga bandagaye mu mujyi wa Nyanza hamwe n’abajyanaga n’ababyeyi mu isoko.

Pasiteri Habineza avuga ko abandi bana bafashwa n’icyo kigo ari abasigaranaga n’abakozi bo mu rugo, nyamara abo bakozi batazi uburyo barera abana, kandi bashobora kubatoza imico mibi bitewe n’uko baba baravuye iwabo barananiranye.

Pasiteri Habineza yakomeje agira ati "Abana birirwa hano kuva mu gitondo kugeza nimugoroba, bariga, barakina, banywa igikoma, ku manywa barafungura, bararuhuka (bararyama), kugeza ubwo ababyeyi bifuje kuza kubafata nimugora nta cyahungabanyije imirimo yabo".

Kureresha umwana muri uru rugo mbonezamikurire(ECD) rw’Abadivantisite bisaba gutanga amafaranga ibihumbi 25 ku gihembwe, rukaba rumaze kwakira abana 110 mu myaka ibiri rumaze rushinzwe.

Ingo mbonezamikurire ziciriritse

Hirya yaho mu kagari ka Nyanza mu mudugudu wa Nyanza hari indi ECD yitwa Turerumwana, aho buri mubyeyi atanga amafaranga ibihumbi 10 buri gihembwe, umwana akanywa igikoma gusa.

Musabirema Agripine uyobora ECD ya Turerumwana, avuga ko uwifuza ko umwana afatira ku ishuri andi mafunguro ku manywa, yongeraho amafaranga ibihumbi 15 ku gihembwe.

Avuga ko afite abana bagera ku 162 adashohoye guha ibyo bagomba byose (ubumenyi, amafunguro no guhemba abarezi).

Musabirema na Habineza bavuga ko mu Karere ka Nyanza hagikeneye ingo mbonezamikurire nyinshi zafasha abana bahari kwitegura gutangira ishuri no kurindwa kugwingira cyangwa kwandagara.

Musabirema agira ati "Kugeza n’uyu munsi hari ababyeyi baza bakavuga ngo ’mwambabariye mukamfatira umwana, ariko tubasubizayo".

Ingo mbonezamikurire zikorera ku rugo

Hakurya y’i Nyanza mu mudugudu wa Karama mu kagari ka Gahondo, ababyeyi bishyize hamwe bikorera urugo mbonezamikurire rugizwe n’abana 20, barurindisha umujyanama w’ubuzima witwa Uwibogoye Russie.

Uwibogoye avuga ko urwo rugo rutoza ababyeyi batwite n’abagabo babo kwita ku mwana kuva agisamwa, by’umwihariko se w’umwana akaba asabwa gutangira kuganiriza umwana akiri mu nda ya nyina mu rwego rwo kumukangura ubwonko.

Urugo mbonezamikurire rw'ababyeyi mu rugo rw'umujyanama w'ubuzima i Karama
Urugo mbonezamikurire rw’ababyeyi mu rugo rw’umujyanama w’ubuzima i Karama

Ababyeyi bafite abana bacutse babazanira Uwibogoye akabitaho afatanyije na bagenzi be bane, biyemeje kwita kuri abo bana nta gihembo bahawe.

Ababyeyi bazana ibiribwa kwa Uwibogoye akaba ari byo bitegurirwa abana kuva mu gitondo kugeza nimugoroba.

Babifashijwemo na Uwibogoye, abo babyeyi biyemeje kwishyira hamwe bakora itsinda ryo kubitsa no kugurizanya (ikimina), aho buri muntu atanga amafaranga 1,050 buri cyumweru.

Uwibogoye yagize ati "Ibyo biradufasha kuko umubyeyi uri mu itsinda araza tukamuguriza ibihumbi nka bitanu akarangura ibishyimbo, akabijyana ku isoko yabigurisha, ayo yungutse aguramo indagara n’imboga akagaburira abana neza".

Umubyeyi urerera muri urwo rugo mbonezamikurire, Bandorayingwe Janvière, ashimira ECD y’i Karama kuba yaramufashirije abana be ubu bakaba baramenye kuvuga ndetse babasha kurya neza bakijuta, nyamara igihe babaga bari mu rugo ngo bataragiraga umuntu ubategurira amafunguro.

Ati "Muri ECD bagira umwanya bakanatwigisha gutegura indyo yuzuye, tukamenya natwe uburyo twafasha abana, ubusanzwe najyaga mbabwira ngo mufate igikoma munywe ariko jyewe ubwanjye simbihe umwanya".

Umukozi w’Akarere ka Nyanza ushinzwe ingo mbonezamikurire, Uwimana Claudine, avuga ko bamaze kugira izigera kuri 500 mu 1,260 bifuza kugira ngo abana bose cyane cyane abari mu byiciro by’abatishoboye bakurikiranwe ku bijyanye n’imikurire.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza, Ntazinda Erasme, yizeza ko barimo kwihutisha gahunda yo kongera ingo mbonezamikurire, cyane cyane izikorera mu ngo z’abaturage, bikaba birimo gukorwa muri uyu mwaka wa 2021.

Ababyeyi bishyira hamwe bagakora n'uturima tw'igikoni mu rwego rwo kurwanya imirire mibi
Ababyeyi bishyira hamwe bagakora n’uturima tw’igikoni mu rwego rwo kurwanya imirire mibi

Ntazinda avuga ko ikigereranyo cyo kugwingira mu bana bari munsi y’imyaka itanu ubu ari 25%, kikaba cyaragabanyutse kuko muri 2015 ngo cyari kuri 33%.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka