Nyanza: Amaze imyaka 7 ahohoterwa bamuziza ko abyara abakobwa

Uwizeyimana Louise w’imyaka 38 utuye mu murenge wa Ntyazo mu karere ka Nyanza ahohoterwa nabo mu muryango yashyingiwemo bavuga ko yaje kuca umuryango kuko mu mbyaro enye zose nta muhungu n’umwe urimo.

Ihohoterwa akorerwa arisobanura muri aya magambo: “Abana banjye bahura n’ababo bakabahukamo n’inkoni ngo ni abategereje kuca umuryango nta kindi bateze kuzawumarira. Nanjye barampohotera bagahindura imbago z’umurima nagira ngo ndatatse bati ceceka ntacyo uricyo”.

Uwizeyimana avuga ko amahirwe afite ariko umugabo we nta busumbane ashyira hagati y’abakobwa n’abahungu ariko ngo ibyo byatumye abo mu muryango we nabo bamuha akato.

Abivuga atya: “Umugabo wanjye bavuga ko ari inganzwa nanjye bakavuga ko murusha ubwenge kuko adakoma ngo ankubite cyangwa ajye kujarajara mu bandi bagore ashakisha kubyarayo umuhungu umuryango we wifuza”.

Abo mu muryango Uwizeyimana Louise yashatsemo bamwangira kuba abyara abakobwa. /Foto: JP Twizeyeyezu
Abo mu muryango Uwizeyimana Louise yashatsemo bamwangira kuba abyara abakobwa. /Foto: JP Twizeyeyezu

Ubwo iri hohoterwa ryamaraga kugira intera ikomeye Uwizeyimana yisunze inzego z’ubuyobozi asaba ko we n’umugabo we ndetse n’abakobwa babyaye bashinganishwa hagira ikibaho kikazagira abo kiryozwa.

Icyo impuguke zivuga ku buryo bwo kubyara igitsina kimwe

Dr Uwiragiye Norbert, impuguke mu birebana n’ubuzima bw’imyororokere y’abagore ukorera mu bitaro bya Kaminuza y’u Rwanda i Butare yavuze ko abagabo batanga icyo yise X naho abagore bagatanga ikindi yise Y. Agira ati: “Iyo X mvuga niyo ibyara abakobwa naho Y ikabyara abahungu”.

Umugore kumuziza ko abyara abakobwa gusa ni ukumuhohotera kuko umugabo niwe uba wabigizemo uruhare bitandukanye n’uko abaturage batabifiteho ubumenyi babishyira imbere bashaka kwisenyera ingo; nk’uko Dr Uwiragiye Norbert yabitangarije Kigali Today.

Ati: “Usibye kuba abantu benshi batabisobanukiwe rwose kubyara abakobwa gusa nta ruhare umugore abigiramo ahubwo abagabo nibo biba byaturutseho”.

Umuyobozi w’akarere ka Nyanza yabyamaganiye kure

Murenzi Abdallah uyobora akarere ka Nyanza akimara kumenyeshwa icyo kibazo yamaganiye kure umuryango Uwizeyimana yashatsemo ukaba umutoteza.
Yavuze ko nta mwana uruta undi iyo yahawe uburere n’ubuvuke ahubwo asaba abaturage ayoboye kuzibukira iyo myumvire ibazanira imyiryane mu miryango.

Yijeje ko aho icyo kibazo cyose kiri azajya ashaka umuti wacyo maze abafitanye amakimbirane ashingiye ku rubyaro babyaye bakagirwa inama. Ashingiye ku ngero zifatika yavuze ko mu Rwanda abagore bari mu nyanya yose y’ububozi bw’igihugu kandi bakaba batanga umusaruro mwiza.

Umuyobozi w’akarere ka Nyanza yahamagariye abantu bose bahura n’iryo hohoterwa kutarihishira ahubwo bakabimenyesha inzego z’umutekano kugira ngo bashobore gufashwa muri icyo kibazo nta muntu urahasiga ubuzima.

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 12 )

ntabwo ari byiza ko umuntu azira icyo imana yashatse ko kiba

ngenzebuhoro yanditse ku itariki ya: 9-11-2012  →  Musubize

umunyarwanda yise umwana we Bazubagira undi amwita Barakagwira jye uwampa no kubyara abakobwa icumi nabakirana ibyishimo akamaro kabo ntimurakamenya kamenywa nuwababyaye jye navutse mu bahungu gusa kandi koko Mama akurwa cyane numuryango ko yabyaye abahungu ariko se umukobwa umwe mubahungu umunani abarusha umumaro kubabyeyi no ku muryango rero uyu mubyeyi hubwo ashime Imana

umucyo yanditse ku itariki ya: 7-11-2012  →  Musubize

Mu byukuri abana ni abana ntawurobanuye kandi uwanga abana azabaze abababuze bagacikira mubapfumu no mu marozi babashaka!!!burya uwababwira ati ndabaha agakobwa no kukagura bakagura!!!naho uwagize Imana akarambukurwa numura niwe uvuza induru!!! jyewe nzi abagabo nabagore baba barabuze urubyari nizo za xy na xx babateyemo ntizigire icyo zitanga!Plz abafite nibo barira naho abadafite baba barapfiriyemo imijinya ari yose! alors mwishimiye ibyo mubyaye kuko nabakobwa basigaye bakiza imiryango!!!!gusa jyewe mbyara abahungu gusa uzashaka umuhungu ambwire nzamuhe Nr yanjye azaze mumubyarire!!!! maze kugira 4!!!!

Karemera yanditse ku itariki ya: 6-11-2012  →  Musubize

iyi nkuru ntisobanutse neza , ngo umugore agira y ? abisubiremo neza biteye urujijo.nzi ko umugabo agira xy umugore akagira xx umugabo yatanga y igahura na x y’umugore hakavuka umuhungu .umugabo yatanga x igahura na x y’umugore hakavuka umukobwa .urumva ko ari umugabo ushobora gutanga igitsina runaka.

nkurunziza michel yanditse ku itariki ya: 6-11-2012  →  Musubize

Ati: “Usibye kuba abantu benshi batabisobanukiwe rwose kubyara abakobwa gusa nta ruhare umugore abigiramo ahubwo abagabo nibo biba byaturutseho”.nagirango nongereho ko muganga nawe ibisobanuro atanga bidahagije , njye mbona ari umugore , ari umugabo bose nta ruhare bagira mu kugena igitsina bazabyara , icyo bakora ni uguhuza ibitsina gusa n’aho ibyerekeranye n’intanga ngo xy cg xx ku mugabo rwose ntiyabimenya , ndahamya ko n’ubushakashatsi ntaho burerekana neza ko iyo umugabo ashatse kubyara umuhungu ahita amubyara cg ashatse kubyara umukobwa agahita amubyara , PLZ ni Imana yonyine ibitanga , naho imyumvira y’uriya muryango ikeneye guhugurwa abana bose ni abana , bazabaze ababyeyi babo icyo batanze ngo babyare ibitsina byombi , mbega mu cyaro , hari umwarimu watwigishaga nawe yabyaraga abakobwa gusa ariko yarabyakiriye rwose hari muri za 90 kandi we n’umuryango we nta kibazo , yego birababaza ariko ntacyo wabikoraho ,

UMUGWANEZA Jeanne yanditse ku itariki ya: 6-11-2012  →  Musubize

Yemwe abagore baragowe kabisa. ariko aba bo ikibazo si umugabo we ahubwo ikibazo n’umuryango wuyu mugabo. niba batazi ko umugabo ariwe utanga igitsina cy’umwana uzavuka begere Docteur abasobanurire neza naho ubundi ntibyoroshye. ikindi umwana ni umutware yaba umuhungu yaba umukobwa bose ni abana. ubwo rero baribeshya cyane. Ubuze icyo atuka inka agira ati dore igicebe cyayo. MURAKOZE

BAZUMVARYARI yanditse ku itariki ya: 6-11-2012  →  Musubize

Ntasoni Eulade urakoze nibura udukuye murujijo kuko biriya banditse byavuzwe nuriya mudocteur niba batamubeshyera ntibisobanutse na gato,twasabaga uwanditse iyi nkuru,kongera akabaza ababyigiye bakadusobanurira neza,abagabo bakareka kwibwira ko igitsina kimwe kibyarwa n’umugore.

ndabubaha peter yanditse ku itariki ya: 6-11-2012  →  Musubize

Erega Dr Nawe ni umuntu ashobora kwibeshya kubyo yabwiye umunyamakuru naho ubundi ndahamya neza ko iyo abivuga nezaDR baba babimwandikiye. Uyu musore ndamuzi neza ntabo ashobora kwandika ibyo batamumbwiye si ukumuvugira ariko ndabizi neza

Furere yanditse ku itariki ya: 6-11-2012  →  Musubize

Ntasoni Eulade urakoze nibura udukuye murujijo kuko biriya banditse byavuzwe nuriya mudocteur niba batamubeshyera ntibisobanutse na gato,twasabaga uwanditse iyi nkuru,kongera akabaza ababyigiye bakadusobanurira neza,abagabo bakareka kwibwira ko igitsina kimwe kibyarwa n’umugore.

Ndabubaha yanditse ku itariki ya: 6-11-2012  →  Musubize

Ndabasuhuje.

Uriya mugore arahohoterwa .gusa niyihangane
iyaba abamukorera iryo hohoterwa bari bazi ko
1.Imana ubwayo ariyo itanga urubyaro ntibabimukoze.
2.Bamenyeko kandi umugore atariwe utnga igitsina,

nukorero uwo mugore yiyambaze ubuyobozi bubimufashe
nahubundi birakomeye. murakoze by Cyprien i Musanze.

NDUMVIRIYYE CPRIEN yanditse ku itariki ya: 6-11-2012  →  Musubize

Abana bose ni abana reka guhohotera umugore wawe! Kandi umugore wawe ndabona ari mwiza have wimugirira nabi.
Uzi ko umukobwa ashobora kukugirira akamaro kuruta umuhumgu! Akira uwo Imana iguhaye, ahubwo uzamurere neza.

kiki yanditse ku itariki ya: 6-11-2012  →  Musubize

Nasabaga uyu munyamakuru Jean Pierre Twizeyeyezu wanditse iyi nkuru kujya yandika ibyo yabwiwe yaba atabyumva neza agasobanuza. Ndahamya ko ziriya nyuguti za X na Y waziyandikiye uko ubonye kose atari kuriya Dr Norbert yabikubwiye.Gusa nawe ubwawe wagombye kugiraho ka notion.

Umugabo agira XY naho umugore akagira XX. Kugira ngo rero hasamwe umukobwa ni uko umugabo aba yohereje X igahura na X umugore ahorana. Hasamwa umuhungu iyo umugabo yohereje Y byumvikana ihura na X y’umugore.Ndizera ko ukosora cyangwa ukongera ukabaza naho ubundi nkeka ko wabeshyeye Dr.

Ntasoni Eulade yanditse ku itariki ya: 6-11-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka