Nyanza: Amadini yahagurukiye kuzahura ubumwe n’ubwiyunge

Nyuma y’uko ikigereranyo cy’ubumwe n’ubwiyunge muri 2015 cyagaragaje ko Akarere ka Nyanza kari inyuma mu bumwe n’ubwiyunge, ku bufatanye n’amadini ndetse n’amatorero bahagurukiye isanamitima rizafasha mu kubuzahura.

Abanyamadini n'amatorero bahugura abaturage ba Nyanza ku isanamitima ribafasha kunga ubumwe barenga ku mateka mabi yababayeho
Abanyamadini n’amatorero bahugura abaturage ba Nyanza ku isanamitima ribafasha kunga ubumwe barenga ku mateka mabi yababayeho

Mu bikorwa by’isanamitima, abahagarariye amadini n’amatorero bagenda batanga inyigisho ku bayoboke babo, zifasha abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ku gusaba imbabazi, ndetse n’abahemukiwe bakemera kuzitanga.

Ntazinda Erasme , Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza, avuga ko ibyo abo bayobozi biyemeje byatangiye gutanga umusaruro, kandi ko aho bigaragara kurusha ahandi ari ahitwa i Nyamiyaga mu Murenge wa Muyira.

Ati “Paruwasi Gaturika ya Nyamiyaga ifite abayoboke hafi 600 barimo abafunguwe bemeye icyaha ndetse n’abafite ababo bahunze cyangwa bafunze. Uyu munsi bari mu rugendo rw’isanamitima.”

Hari kandi n’itsinda ry’abarokotse Jenoside hafi 80 na bo bari muri urwo rugendo rw’isanamitima, ubu bamaze kwakira ibyababayeho, kandi bakiriye abaturanyi babo. Abo bose mu kwezi gutaha kwa 12 urwo rugendo bazaba barurangije.

Ntazinda ati “Ubona ko intambwe imaze guterwa nituyikomeza izatanga umusaruro ukomeye.”

Mu Murenge wa Muyira kandi hari abakirisitu babiri bo muri paruwasi ya Nyamiyaga biyemeje guturana, mu nzu ebyiri zifatanye (two in one), nyamara bari bafite amateka abatandukanya.

Umwe yiciwe abantu benshi muri jenoside, naho undi yayigizemo uruhare. Ibyo kubana mu nzu babigezeho nyuma y’inyigisho z’isanamitima, zatumye umwe asaba mugenzi we, uwasabwe imbabazi nawe ashobora kuzitanga.

Mu Murenge wa Muyira na none, abaturage baho barebye imiryango ibiri y’abashakanye ari imfubyi za jenoside, bari barabyaye bakabura ubahemba, biyemeza kwegeranya ubushobozi barabahemba.

Kuri ubu, guhera ku wa kabiri tariki 6 Ugushyingo, abahagarariye amadini n’amatorero mu Karere ka Nyanza bakoze amahugurwa y’iminsi ine, azabafasha kurushaho kugera ku ntego biyemeje, babifashijwemo n’Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda.

Ayo mahugurwa azabafasha kureba aho bageze bashyira mu bikorwa imihigo basinyanye n’Akarere ka Nyanza yo kugeza abayoboke ku bumwe n’ubwiyunge, banayigiremo uko barushaho kugera ku ntego bihaye.

Hari icyizere ko iyo nzira abanyamadini n’amatorero batangiye izatuma mu Karere ka Nyanza igipimo cy’ubumwe n’ubwiyunge kizamuka, kuko ikigereranyo cy’ubumwe n’ubwiyunge cyo muri 2015 cyari cyagaragaje ko abatuye muri ako karere bakibona mu moko ku ijanisha rya 70%, kandi ko 39% bahatuye babona jenoside yasubira.

Naho ku kibazo cyo kwibaza niba haba hakigaragara Abanyarwanda babiba ingengabitekerezo ya Jenoside muri bagenzi babo, 63.9% by’Abanye-Nyanza bemezaga ko bagihari.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Birababaje kubona amadini kuva muli 1959 kugeza ubu Amadini agira uruhare rukomeye mu gutanya abantu.Ejobundi,National Unity and Reconciliation Commission yashinje amadini ADEPR na EMLR kuronda amoko.Muli 1994,idini Anglican EAR,ryari rifite Abasenyeri 7 bose ari abahutu gusa.Batatu mulibo baregwa genocide,umwe witwaga Musabyimana Samuel yaguye muli gereza ya Arusha muli 2003.Niba abakuru n’abayoboke b’amadini bakoreraga imana,isi yaba nziza.Abakristu Nyakuri barangwa n’urukundo nkuko Yesu yavuze muli yohana 13:35.Wibaza ukuntu mu isi huzuye intambara kandi abazirwana n’abazitegura bose bitwa abakristu cyangwa abaslamu.Umukristu nyawe ntarwana,ntabwo aronda amoko,ntasambana,ntiyiba,etc...Nkuko Yesu yavuze muli Matayo 7:13,14,abantu banyura mu nzira y’imana ni bake cyane.Abandi ni ukubyiyita gusa.

gatera yanditse ku itariki ya: 9-11-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka