Nyanza: Amadeni ibitaro n’ibigo nderabuzima bifitiye farumasi ngo yarenze ubushobozi bw’akarere

Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza, Murenzi Abdallah, yabwiye Inama Njyanama y’akarere yateranye kuri uyu wa 26 Kamena 2015 ko ikibazo cy’amadeni ibitaro by’ako karere n’ibigo nderabuzima bibereyemo farumasi y’imiti amaze kurenga kure ubushobozi bw’akarere ku buryo atagishoboye kuba yakwishyurwa hatabayeho ubufasha bw’izindi nzego.

Murenzi Abdallah, Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza, yabitangaje ibi mu gihe inama Njyanama yari imusabye kugira icyo avuga ku madeni ibitaro by’Aarere ka Nyanza n’ibigo nderabuzima bibereyemo farumasi.

Umyobozi w'Akarere ka Nyanza, Murenzi Abdallah, avuga ko ideni batiye Farumasi y'Akarere ryarenzi ubushobozi bwabo.
Umyobozi w’Akarere ka Nyanza, Murenzi Abdallah, avuga ko ideni batiye Farumasi y’Akarere ryarenzi ubushobozi bwabo.

Yifashishije imibare, Murenzi yabwiye Inama Njyanama ko ideni rimaze kurenga miliyoni 197 z’amafaranga y’u Rwanda. Akaba ari ikintu asanga cyaramaze kurenga ubushobozi bw’akarere.

Kubera uburemere bw’iri deni, yakomeje avuga ko Akarere ka Nyanza katagishoboye kuba karyishyura n’ubwo ibitaro bya Nyanza n’ibigo nderabuzima byaho biri mu maboko y’ubuyobozi bw’akarere.

Yagize ati “Iri deni rimaze kuba rinini cyane ku buryo Akarere ka Nyanza katagishoboye kuryishyura”.

Bamwe mu bajyanama bagize Njyanama y’Akarere ka Nyanza bagaragaje impungenge bafite z’uko mu minsi iri imbere muri ako karere hazabaho ikibazo cyo kubura imiti muri Farumasi y’akarere kuko iyahafashwe itishyurirwa igihe ngo haboneke indi yo gukoresha.

Inama Njyanama y'Akarere ka Nyanza ifite impungenge ko mu minsi iri mbere muri ako karere hazabura imiti kubera ikibazo cy'amadeni.
Inama Njyanama y’Akarere ka Nyanza ifite impungenge ko mu minsi iri mbere muri ako karere hazabura imiti kubera ikibazo cy’amadeni.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza, Murenzi Abdallah, ntiyabihakanye ahubwo yavuze ko babivuganyeho na Minisiteri y’Ubuzima kugira ngo ikibazo cy’iryo deni gishobore kwishyurwa hataragira ingaruka zivuka zishingiye ku kubura ku imiti.

Yakomeje avuga ko icyatumye iryo deni aho kugabanuka ryiyongera ari ukubera igabanuka ry’abitabiriye ubwisungane mu kwivuza muri uyu mwaka wa 2015/2016.

Imibare ifitwe n’Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyanza yerekana ko umwaka w’ubwisungane mu kwivuza wa 2015/2016 warangiye ababwitabiriye ari 69%.

Mu Rwanda hose harabarurwa ideni ry’imiti yo mu buvuzi ya miliyari ebyiri ibitaro n’ibigo nderabuzima bifitiye za Farumasi z’uturere.

Jean Pierre Twizeyeyezu

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka