Nyanza: Action Aid yateye inkunga abafite ubumuga umwe muri bo arayitorokana
Inkunga y’amafaranga asaga miliyoni 1 n’ibihumbi 942 umuryango wa Action Aid wageneye koperative COCUNYA (Coordenerie Uburiza de Nyanza) yibumbiwemo n’abafite ubumuga bo mu murenge wa Mukingo yarigishijwe n’umwe muri bo wari umubitsi wayo.
Ibyo byabaye mu gihe Mutera Pater wari umubitsi wa koperative yari avanye na perezida wayo kubikuza amafaranga 1.942.000 kuri ECOBANQUE ishami rya Nyanza n’uko bombi baca ku kabari k’ahitwa kwa Gasana mu mujyi babanza gushyirishaho brochettes ( inyama zokeje ku mushito).
Ubwo Nzaramba Phillipe akaba ari Perezida w’iyo koperative yerekezaga mu gikoni agiye gutanga komande y’izo nyama Mutera Pater yamucunze ku jisho agakapu karimo ayo mafaranga arikirukankana ajya kuri moto iba iramwandurukanye undi agarutse asanga mugenzi we yagiye kera.
Umunyamakuru wa Kigali Today ukorera mu karere ka Nyanza avugana na Tumusiime Sharon umuhuzabikorwa w’ibikorwa by’abafite ubumuga muri ako karere yatangaje ko yababajwe cyane n’iyo nkuru akimara kuyumva.
Yagize ati: “Ariya mafaranga yajyanywe yari inkunga bahawe na Action Aid ngo ifashe abafite ubumuga kwiteza imbere none dore yifunzwe n’umuntu ku giti cye. Ni ukuri ni ibintu bibabaje!!”
Avuga ko koperative yibwe ayo mafaranga yari igiye kuyaguramo ibikoresho byo kubafasha gutunganya inkweto, imikandara n’ibindi bikoresho bikorwa mu mpu ngo kuko aricyo bari baherewe iyo nkunga yo kubafasha kwifasha.

Mutera Pater wifunze ayo mafaranga ntibaramenya irengero rye gusa hakomeje gucicikana amakuru avuga ko yaba yarekeje ahitwa i Nyakabanda mu karere ka Muhanga ariko ngo nta gihamya afite nk’uko bamwe bibwe muri iyo koperative babisobanura.
Umuhuzabikorwa w’abafite ubumuga mu karere ka Nyanza, Tumusiime Sharon avuga ko uwabona uwo Mutera Pater wese yatungira agatoki inzego z’umutekano zimwegereye kugira ngo ashobore gutabwa muri yombi.
Ubujura bwakozwe n’umwe mu bagize koperative COCUNYA bwayinyenganyeje cyane mu birebana n’ubukungu ku buryo nta cyizere abayigize bagifite cyo gukomeza imishinga bari bafite yo kwiteza imbere nk’uko Tumusiime Sharon abyemeza.
Jean Pierre Twizeyeyezu
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|