Nyanza: Abayobozi dukeneye ni abafite ubunyangamugayo n’imyitwarire izira ikizinga-Minisitiri Kaboneka

Minisitiri w’ubutegetsi bw’Igihugu, Francis Kaboneka arasaba abayobozi mu nzego z’ibanze kurushaho kuba inyangamugayo no kubera buri wese urugero rwiza.

Hari mu muhango wo gusoza umwiherero w’iminsi ibiri wabaye tariki 24/12/2014 wari uteraniyemo abakuru b’imidugudu yose igize akarere ka Nyanza uko ari 420.

Minisitiri Kaboneka yavuze ko aho u Rwanda rugeze naho rwifuza kugera rukeneye abayobozi b’inyangamugayo ndetse yongeraho ko bagomba kuba bafite imyifatire ihwitse.

Minisitiri Kaboneka avuga ko u Rwanda rukeneye abayobozi b'inyangamugayo.
Minisitiri Kaboneka avuga ko u Rwanda rukeneye abayobozi b’inyangamugayo.

Yagize ati “Mu Rwanda abayobozi dukeneye ni abafite ubunyangamugayo kandi bafite imyifatire izira ikizinga cyatuma isura yabo ihindana muri rubanda bakabatakariza icyizere bagiriwe bashyirwa mu myanya y’ubuyobozi”.

Ministiri Kaboneka yakomeje avuga ko nta muyobozi ukwiye kwambura cyangwa ngo agaragaze gushaka kunyunyuza imitsi yabo ayoboye abikoreye inyungu ze bwite.

“Icyo abayobozi tugomba gushyira imbere ni uguharanira gufasha abaturage kuva mu mibereho mibi kandi tukababera intangarugero mubyo dukora n’uko tubitwaraho,” Kaboneka.

Abakuru b'imidugudu 420 bitabiriye umwiherero.
Abakuru b’imidugudu 420 bitabiriye umwiherero.

Abayobozi b’imidugudu bari muri uyu mwiherero baganirijwe kuri gahunda z’iterambere ndetse banahabwa ibiganiro ku miyoborere myiza ishingiye ku muturage, umutekano ndetse n’uruhare rwabo mu kwimakaza gahunda ya “Ndi umunyarwanda” n’ibindi.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza, Murenzi Abdallah yavuze ko muri uyu mwiherero abakuru b’imidugudu babonye umwanya uhagije wo kuganira ku ruhare rwabo mu miyoborere y’inzego z’ibanze ndetse akaba ari naho bahereye bahiga imihigo bazahigura.

Yongeyeho ko abakuru b’imidugudu banishyiriyeho muri uyu mwiherero koperative igamije gutuma bakorera hamwe ngo biteze imbere aho guhora bataka ko nta gahimbazamusyi bahabwa.

Abayobozi basaga 400 nibo bitabiriye uyu mwiherero.
Abayobozi basaga 400 nibo bitabiriye uyu mwiherero.

Umuyobozi w’Intara y’Amajyepfo, Alphonse Munyantwari nawe wagize uruhare mu itangwa ry’ikiganiro cyibanze ku ruhare rwabo mu kwimakaza gahunda ya Ndi umunyanrwanda, yasobanuye ko gahunda yo guhuriza hamwe abakuru b’imidugudu mu mahugurwa ndetse n’umwiherero izagumaho kandi yongerwemo ingufu kugira ngo uruhare rwabo rurusheho kugaragara mu iterambere ry’igihugu.

Abakuru b’imidugudu bari muri uyu mwiherero uko ari 420 baboneyeho umwanya wo kwifurizanya Noheri nziza ndetse n’umwaka mushya muhire wa 2015 basangira banasabana.

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka