Nyanza: Abayobozi batarara aho bakorera bagiye kujya birukanwa

Inama yahuje umuyobozi w’akarere ka Nyanza n’abashinzwe imibereho myiza n’iterambere ry’abaturage mu tugali twose tugize ako karere yemeje ko abayobozi batarara aho bakorera bagiye gutangira guhabwa igihano bikarishye birimo kwirukanwa ku mirimo.

Muri iyo nama yabaye tariki 03/12/2012, Murenzi Abdallah yihanangirije bamwe mu bayobozi b’utugali n’imirenge igize akarere ka Nyanza abasaba kwisubiraho bitaba ibyo bakava mu mirimo bayirukanweho.

Ubwo yasobanuraga impamvu buri muyobozi agomba kurara aho akorera, umuyobozi w’akarere yavuze ko bigamije kongera umusaruro batanga mu myanya y’akazi bashyizwemo ngo bakorane n’abaturage kandi babegereye.

Yavuze ko umuyobozi utaba hafi yabo ashinzwe kuyobora nta musaruro atanga mu rwego rw’akazi akaba yihanangiriza bwa nyuma abatarara aho bakorera kwihutira gushyira mu bikorwa ibyo aya mabwiriza abasaba gukora.

Agaragaza uburemere bw’iki kibazo cya bamwe mu bayobozi b’utugali n’imirenge batarara aho bakorera yabivuze atya: “ Nta nyoroshyacyaha ku muntu bizagaragara ko atabana n’abaturage akorera”.

Uku kwezi k’Ukuboza 2012 kwafashwe nk’umwanya wo kuba ibibazo byose bya bamwe mu bayobozi batarara aho bakorera byarangiye bitaba ibyo bakavanwa ku myanya y’ubuyobozi birukanwe bagasimbuzwa abandi.

Umuyobozi w’akarere ka Nyanza yibukije abo bayobozi ko akazi bakora ariko kabatunze abasaba gushyira mu bikorwa ibirebana n’amabwiriza y’ako nta yandi mananiza.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa bungirije bashinzwe imibereho myiza n’iterambere ry’abaturage mu kagali ka Mpanga mu murenge wa Mukingo yavuze ko umuyobozi utaba hafi y’abaturage ayoboye atuma nabo ubwabo batamwibonamo bigatuma bamufata nk’umucanshuro.

Irankunda Claudine yabivuze muri aya magambo: “ Iyo asabwa gukorana n’abanturage ariko yarangiza akazi ke akajya kurara mu kandi gace bituma abaturage bamufata nk’undi muntu utabana nabo”.

Bene uwo muyobozi nawe ubwe ntabwo ibibazo byinshi by’abaturage aba abizi kuko ntibaterwa ngo bamutabaze kandi nawe ntiyabatabara kuko yasanga byamaze kudogera; nk’uko Iradukunda Claudine abyemeza.

Muri iyi nama kandi hanavuzwe ku ngingo nyinshi zitandukanye zirebana n’ubufatanye no kunganirana mu kazi kugira ngo imitangire ya serivisi mu baturage irusheho kugenda neza.

Akarere ka Nyanza kagizwe n’imirenge 10 nayo igizwe n’utugali 51 buri kose kakaba kagiye gafite abakozi babiri bahoraho bashinzwe gutanga serivisi igihe cyose abaturage babakenereye.

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Nyanza irasobanutse buriya mayor azabirukana ni serieux

Muhirwa James yanditse ku itariki ya: 5-12-2012  →  Musubize

MUZAKORE UBUSHAKASHITSI KU BAYOBOZI BA CENTRE DE SANTE MU NTARA MUZUMIRWA BASHOBORA NO KUMARA UKWEZI BADAKANDAGIRA KUKIGO CYABO .MUZABIGENZURE MUNTARA ZITANDUKANYE.

KUNOZA yanditse ku itariki ya: 5-12-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka