Nyanza: Abayoborwa n’abayobozi ntibavuga rumwe ku iyangirika ry’amateme
Abaturage b’umurenge wa Rwabicuma wo mu karere ka Nyanza n’ubuyobozi bw’uwo murenge ntibavuga rumwe ku kibazo cy’abangiza ry’amateme atuma imwe mu mihanda ibahuza n’indi mirenge itaba nyabagendwa.
Impamvu yabaye iteme ry’ahitwa i Gishike rihuza umurenge wa Busasamana n’uwa Rwabicuma wahagaritse ubuhahirane n’imigenderanire hagati y’iyo mirenge yombi.
Uko kutavuga rumwe kwabaye ubwo abaturage b’umurenge wa Rwabicuma n’ubuyobozi bwabo bagiranaga inama yabaye kuri uyu wa kane tariki 10/10/2012.
Icyari kigamijwe muri iyi nama byari ukurebera hamwe ibitagenda neza kugira ngo bishakirwe umuti impande zombi zifatanyije mu gikorwa bise icyo kumurika ibikorwa byagezweho n’icyatumye bimwe muri byo bitagerwaho neza nk’uko byiyemejwe mu mihigo yashyizweho umukono.
Mu kumurika ibyagezweho abaturage bagaragaje ko batishimiye uburyo amateme yabo akorwamo ndetse basaba ubuyobozi bw’umurenge wa Rwabicuma kwihutira gukemura icyo kibazo bavuga ko kibahangayikishije.

Hategekimana Marcel umwe muri abo baturage abaza ikibazo mu izina rya bagenzi be yagize ati: “Amateme dufite muri uyu murenge yakozwe mu buryo bwo kutwikiza kuko akoresheje uduti duto maze ntitumare kabiri tugahita dusaza”.
Abaturage ba Rwabicuma bagaragaje impungenge batewe n’ikiraro cya Gishike kimaze igihe kinini kitarakorwa kubera ko imirimo yo kucyubaka yadindiye.
Bizimana Egide, umuyobozi w’umurenge wa Rwabicuma yavuze ko abaturage nabo atari shyashya mu bikorwa byo kwangiza ibikorwa remezo byo mu murenge wabo kuko ngo hari ibiti bishyirwa ku iteme ariko byamara kabiri abaturage bakitwikira ijoro bakabitwara kubitekesha.
Umuyobozi w’umurenge wa Rwagitima yatanze urugero rw’aho abaturage bacanye ibiti by’iteme ryaho avuga ko ibyo bigira ingaruka kuri bo kuko haba hangijwe ibikorwa remezo.
Ibikorwa remezo yasabye abaturage gufata neza birimo ibijyanye no gufata neza amavomero y’amazi, imihanda n’amateme abarizwa mu murenge wa Rwabicuma.
Jean Pierre Twizeyeyezu
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Muri Nyanza hari ibibazo by
amateme, muri rusange cyane no mu murenge wa Cyabakamyi icyo kibazo kirahari, ubuyobozi bw
akarere ka nyanza bwari bukwiye kugira icyo bukora kandi kwangiza ibiraro ni icyaha gihanwa n`amategeko kubera iki badahanwa niba bafatwa