Nyanza: Abaturage bongeye kugaragaza ko bifuza kugerwaho n’amazi n’amashanyarazi

Abaturage bo mu Karere ka Nyanza bongeye kugaragaza ko bifuza kubona amazi meza n’umuriro w’amashanyarazi mu igenamigambi rya 2019/2020.

Abaturage basabye ubuyobozi bw'Akarere kuzirikana ikibazo cy'amazi meza n'amashanyarazi mu igenamigambi rya 2018-2019
Abaturage basabye ubuyobozi bw’Akarere kuzirikana ikibazo cy’amazi meza n’amashanyarazi mu igenamigambi rya 2018-2019

Abaturage bavuga ko hari bimwe mu bice by’ako karere byatangiye kubona ayo mazi n’amashanyarazi ariko biracyari rugero ruto ugereranije n’akenewe, bakifuza ko mu bikorwa remezo byazitabwaho, n’abasigaye bazibukwa kugira ngo bakomeze kwiteza imbere.

Umuyobozi w’Umudugudu wa Nyankunamirwa mu Kagari ka Kiruri mu Murenge wa Mukingo, agaragaza ko ikibazo cy’amazi gikomeje kubabera imbogamizi mu iterambere.

Agira ati “Turenga imidugudu itatu tujya gushaka amazi meza, nk’iyo utumye umwana kujya kuvoma aho hantu kure, bituma akererwa kujya kwiga bigatuma atsindwa”.

Umuyobozi w’Umudugudu wa Nyabishinge we avuga ko amashanyarazi ari ikibazo gikomereye abaturage mu Karere ka Nyanza, kuko ngo akomeje kudindiza iterambere ku bo atarageraho.

Ati “Ikibazo cy’amashanyarazi kirahangayikishije ni yo mpamvu mu bintu dusaba aza ku mwanya wa mbere, abana bacu ntibiga nijoro, ntawe ukora akarimo iyo bwije, iterambere ntaryo kandi hari n’imidugudu yubatse neza itarabona amashanyarazi.”

Abaturage batora ibitekerezo bitatu bizava ku rwego rw'Akagari bikazatoranywa mu bikorwa byinshi akarere kazakora
Abaturage batora ibitekerezo bitatu bizava ku rwego rw’Akagari bikazatoranywa mu bikorwa byinshi akarere kazakora

Abaturage kandi bagaragaza ko hari umwihariko w’abana babo barangiza amashuri yisumbuye bakabura ubushobozi bwo gukomeza kaminuza, bakicara iwabo, bakifuza ko bubakiwe ibigo by’amashuri y’imyuga byatuma abana biga bakihangira imirimo.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyanza bugaragaza ko nyuma yo gutanga ibitekerezo mu Midugugu yose,hakurikiraho gusesengura ibyihutirwa kurusha ibindi muri buri kagari, bikoherezwa ku Mirenge, nabwo buri murenge ukagaragaza nibura ibyihutirwa icyenda bigomba kuzamuka ku rwego rw’Akarere. Bivuze ko hari ibitekerezo byatanzwe bitazashyirwa mu igenamigambi kandi abaturage bari babikeneye.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza Ntazinda Erasme avuga ko nta mpungenge bikwiye gutera, kuko ibikorwaremezo by’amazi n’amashanyarazi bikunze gusangirwa n’imidugudu cyangwa utugari turenze umwe bityo, ko kuba byifuzwa hose bizagera hose uko ubushobozi bw’igihugu buzaba bungana.

Ati “Amashanyarazi n’amazi ashobora gusabwa n’imidugudu yose, ariko ntagere hose bitewe n’ubushobozi, gusa turizera ko azagera henshi kuko ashobora no gufata utugari n’imirenge irenze umwe kandi yasabwe hamwe”.

Ubuyobozi kandi buvuga ko buzashyira imbaraga mu gusobanurira abaturage ibikorwa byemejwe n’ibitazakorwa, aho kugira ngo bahere mu gihirahiro bategereje ko bizaza bagaheba.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

ibi bintu ni byiza rwose mujye mwegera abaturage ntihazagire uwongera kubashinja ko batagira uruhare mu igenamigambi kandi igihe bizaba byakunze cyangwa byanze mujye mugaruka mubahe feedback

Gatare antoine yanditse ku itariki ya: 14-11-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka