Nyanza: Abasaga 70 bafashwe barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19

Ku mugoroba wo ku wa Gatatu tariki ya 28 Nyakanga 2021, Polisi ikorera mu Karere ka Nyanza yafashe abantu biganjemo urubyiruko 73, barimo n’abanyeshuri biga muri kaminuza ya UNILAK ishami rya Nyanza, barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19.

Abafashwe barabanza gupimwa Covid-19 mbere yo kurekurwa
Abafashwe barabanza gupimwa Covid-19 mbere yo kurekurwa

Abafashwe barimo 34 bari bakoresheje ibirori byo kwizihiza isabukuru ya mugenzi wabo, 25 barengeje amasaha yateganyijwe kuba buri wese ari mu rugo, 12 batari bambaye agapfukamunwa hamwe n’abandi babiri bafashwe bagiye gusura umurwayi kandi ari muri Guma mu Rugo.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo SP Theobald Kanamugire, yabwiye Kigali Today ko bose bafashwe kubera ko batubahirije amabwiriza yo kwirinda Covid-19, bakaba bari buhanwe.

Ati “Baracibwa amande yashyizweho na Njyanama y’akarere hakurikijwe buri cyikiro amakosa yakozwemo. Ikindi twanabakanguriye kurushaho kwirinda Covid-19 kuko uko umuntu yica amabwiriza ni ko kongera Covid-19”.

Urubyiruko rurasabwa kudakomeza gukerensa amabwiriza yo kwirinda covid-19
Urubyiruko rurasabwa kudakomeza gukerensa amabwiriza yo kwirinda covid-19

Ubwo twakoraga iyi nkuru bose uko bafashwe bari bakiri kuri Sitasiyo ya polisi aho bari bategereje gupimwa ngo harebwe ko nta waba wanduye icyo cyorezo, ubundi babone gucibwa amande ndetse no gukomeza gushishikarizwa kurushaho kudakomeza gukerensa Covid-19.

Abafashwe biganjemo urubyiruko, ari na ho SP Kanamugire ahera abashishikariza kwerekana umusanzu wabo mu gukumira no kwirinda Covid-19.

Ati “N’ugushyiramo imbaraga nyinshi urubyiruko tukagerageza kubibumvisha ko Covid-19 ihangayikishije, kandi ni bo bagafashe iya mbere mu gukangurira abandi kuyirinda. Ntabwo rero byagakwiriye ko ari bo bafatirwa mu makosa”.

Polisi kandi irashimira uruhare rw’abaturage bakomeje kwerekana batanga amakuru, kuko 34 bafatiwe mu birori byo kwizihiza isabukuru ari amakuru yatanzwe n’abaturage.

Bafatiwe mu birori barimo kunywa inzoga barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19
Bafatiwe mu birori barimo kunywa inzoga barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19

Uretse abo 73 bafashwe ku wa 28 Nyakanga, no ku wa 27 Nyakanga 2021 hari hafashwe urubyiruko rwiganjemo abasore n’inkumi 9 biga mu ishuri ry’amategeko riherereye mu Karere ka Nyanza (ILPD), bari mu birori bitemewe aho banywaga inzoga ndetse barimo no gusakuriza abaturanyi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka