Nyanza: Abasaga 1500 bagiye guhugurwa ku kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina

Umuryango uharanira kurwanya ubukene n’akarengane byibasira abagore n’abakobwa, ActionAid Rwanda, uratangaza ko ugiye guhugura abasaga 1,500 ku ihohoterwa rishingiye ku gitsina, bityo ribe ryacogora kuko ridatuma imiryango itera imbere.

Bamwe mu bitabiriye amahugurwa ku kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina
Bamwe mu bitabiriye amahugurwa ku kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina

Umuyobozi wa ActionAid Rwanda, Uwamariya Josephine, atangaza ko hirya no hino mu ngo usanga abagore n’abakobwa bataratera imbere, bigatuma icyo bakeneye bagitega ku mugabo ari naho hakomoka amakimbirane ashingiye ku mutungo.

Zimwe mu ngero zigaragaza ihohoterwa rishingiye ku gitsina riterwa no kuba abagore badafite ubushobozi buhagije mu Karere ka Nyanza, haherutse kumvikana ibikorwa byo guhogotera abagore aho umugabo aherutse gutema umugore we akamuca akaboko, agakomeretsa n’umwana bapfa imitungo, nyuma y’iminsi mike humvikana undi wishe umugore we bari kugabana imitungo.

Mu rwego rwo kurushaho gufasha bagore kwiteza imbere no kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina, muri ako karere hatangijwe umushinga ugamije kubaka ubushobozi bw’inzego zegereye abaturage mu kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Uwamariya Josephine avuga ko uyu mushinga uzatangira uhugura abaturage 30 batoranyijwe mu nzego zose zikorera mu mirenge 3 yo mu Karere ka Nyanza ari yo Busasamana, Rwabicuma na Mukingo, nabo nibamara kubakirwa ubushobozi buri muturage wahuguwe ahugure nibura abaturage 50 mu gihe cy’umwaka uyu mushinga uzamara.

Murungi Janet uhagarariyte ActionAid mu Ntara y’Amajyepfo, by’umwihariko akaba ari nawe ushinzwe gukurikirana uyu mushinga, avuga ko watekerejwe nyuma yo kubona ko ikibazo cy’ihohoterwa kigenda gifata indi ntera, bityo biyemeza gukorana n’inzego za Leta zitandukanye ndetse n’izabikorera mu guhangana nacyo.

Aha yagaragaje ko iki kibazo cyaje no kurushaho kwiyongera mu gihe cya Covid-19, bitewe ahanini na “Guma mu rugo” yatumye abahohoterwaga n’ababahohotera baba bari kumwe igihe cyose.

Amakimbirane yo mu miryango nayo yatumaga ihohoterwa ryiyongera, ndetse hakiyongeraho n’ikibazo cyo kubura ubufasha butandukanye ku bahohotewe, cyane ko inzego zitandukanye zisanzwe zibafasha zitabashaga gukora neza muri icyo gihe.

Uwamaliya avuga ko mu mwaka umwe hazahugurwa abasaga 1500
Uwamaliya avuga ko mu mwaka umwe hazahugurwa abasaga 1500

Murungi avuga ko hanagaragaye inzitizi n’ibibazo bitandukanye bikigora abaturage bahohotewe, gutanga amakuru ku gihe kugira ngo bafashwe, zirimo ubumenyi buke, kuba uwahohotewe aba ateze amaramuko ku wamuhohoteye, gutinya gushyirwa mu kato, kubura ibimenyetso, ubwumvikane bw’imiryango y’uwahohotewe n’uwamuhohoteye n’ibindi.

Agira ati “Uyu mushinga uje gutanga umusanzu mu gushaka ibisubizo by’ibi bibazo binyuze mu guhugura abaturage ku bijyanye n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina, uko baryirinda, uko batanga amakuru ku gihe n’aho bayatanga, kurinda abahohotewe no kubafasha mu mibereho yabo ya buri munsi”.

Niyirora Elisabeth, Uhagarariye Inshuti z’Umuryango mu Murenge wa Busasamana, avuga
ko batewe impungenge n’izamuka ry’imibare y’abahohoterwa mu Murenge, wabo bitewe ahanini n’amakimbirane mu miryango.

Yagize ati “Hano iwacu ihohoterwa rirakaze, kandi ibyinshi bituruka ku mitungo. Abantu barimo barapfa imitungo cyane, abagore n’abagabo ntibacyumvikana kandi ibi biragenda bikagira ingaruka ku bana. Iki ni ikibazo tugomba guhagurukira”.

Nkerabigwi Alphonse, Umuhuzabikorwa w’abafite ubumuga mu Murenge wa Busasamana, yagaragaje ikibazo cyihariye cy’abana bafatwa ku ngufu kandi basanzwe bafite ubumuga bwo kutavuga, bikaba byatuma batabasha gutabarwa bitewe no kutumvikana n’abashinzwe kubafasha, asaba ko iki kibazo nacyo cyazigwaho bakaba bahabwa amahugurwa ku rurimi rw’amarenga.

Uwamariya Josephine, yagaragaje ko n’ubwo muri uyu mushinga hatateganyijwe amahugurwa ku rurimi rw’amarenga, hazakorwa ubuvugizi ku bandi bafatanyabikorwa, cyane cyane ku miryango itanga aya mahugurwa, kugira ngo abari muri iki cyiciro nabo babashe gufashwa.

Umuyobozi wungirije w’Ihuriro ry’Abafatanyabikorwa mu Karere ka Nyanza, Pasteur Kabayiza Louis, avuga ko amahugurwa ku kurwanya ihohoterwa azagira uruhare mu guteza imbere umugore aho abagabo bazasobanurirwa uko bakwiye gusangira ibyo batunze n’abagire babo.

Yagize ati “Ni byiza kuba mwaratekereje guhugura bamwe mu bagize inzego zose zikorera muri iyi Mirenge mugiye gukoreramo. Uru ni urunana rukomeye ruzadufasha guhangana n’iki kibazo kimaze kuba icyorezo muri aka Karere ka Nyanza”.

Abayobozi batandukanye bitabiriye icyo gikorwa
Abayobozi batandukanye bitabiriye icyo gikorwa

Muri rusange biteganyijwe ko uyu mushinga ugamije kubaka ubushobozi bw’inzego zegereye abaturage mu kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina, uzarangira hahuguwe nibura abaturage 1530.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka