Nyanza: Abanyeshuli b’Abanyarwanda biga mu mahanga basuye Ingoro yo mu Rukali

Abanyeshuli b’Abanyarwanda biga mu mahanga basuye ingoro y’umwami Mutara wa III Rudahigwa kuri uyu wa kabiri tariki 07/08/2012 basobanurirwa ibijyanye n’imitegekere y’u Rwanda mbere y’igihe cy’ubukoroni.

Abo banyeshuli batambagijwe ibice bitandukanye bigize ingoro yo mu Rukali bashobora kwerekwa no gusobanurirwa imibereho y’abami bategetse u Rwanda mbere y’igihe cy’ubukoroni na bimwe mu bikoresho byo mu rugo bifashishaga.

Ibice bitandukanye by’ingoro yo mu Rukali basuye bigizwe n’inzu za Kinyarwanda ndetse n’inyubako ya Kijyambere yubakiwe umwami Mutara wa II Rudahingwa.

Ikindi basuye ni inka z’inyambo zororewe mu ngoro yo mu Rukali bamwe muri bo babonaga ari ibintu bidasanzwe dore ko hari abari bageze mu Rukali aribwo bwa mbere nk’uko babitangaje.

Abanyeshuli b'Abanyarwanda biga mu mahanga basobanurirwaga amateka y'u Rwanda rwo hambere bishimiye kuyamenya.
Abanyeshuli b’Abanyarwanda biga mu mahanga basobanurirwaga amateka y’u Rwanda rwo hambere bishimiye kuyamenya.

Habinshuti Assumani wiga mu gihugu cya Arabia Soudite avuga ko kuba yasuye ingoro yo mu Rukali ari ikintu kidasanzwe mu buzima bwe. Mu mvugo ye bwite yagize ati: “iki ni ikintu gikomeye cyane muri njyewe kuko bitumye ndushaho kumenya amateka y’u Rwanda numvanaga abandi njye ntacyo nyaziho”.

Yakomeje avuga ko ubwo azaba asubiye kwiga azarushaho gukundisha bagenzi be bigana umuco n’amateka byaranze u Rwanda mbere y’ubukoloni na nyuma yabwo.

Rugenintwaza Nepo, ushinzwe gahunda z’itorero ry’igihugu akaba ari nawe wari aherekeje abo banyeshuli muri urwo ruzinduko bagiriye mu karere ka Nyanza yasobanuye ko baje mu Ntara y’Amajyepfo by’umwihariko muri ako karere gusura Ingoro yo mu Rukali kugira ngo biyungure ubumenyi bwinshi ku birebana n’amateka y’u Rwanda rwo hambere.

Ibintu byo kunywesha imiheha ntibabiherukaga.
Ibintu byo kunywesha imiheha ntibabiherukaga.

Itsinda ry’abanyeshuli basuye ingoro yo mu rukali n’ibindi bice bitandukanye by’igihugu bategerejweho kubera u Rwanda ba Ambassaderi beza bagaragaza isura nyakuri yarwo mu mahanga; nk’uko Rugenintwaza Nepo abisobanura.

Mu bice bigize Intara y’Amajyepfo biteganyijwe ko abo banyeshuli baza gusura inzu ndangamurage y’u Rwanda iri i Butare, Kaminuza y’u Rwanda iri i Butare hamwe n’urwibutso rwa Jenoside rwa Murambi mu karere ka Nyamagabe.

Jean Pierre Twizeyeyezu

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka