Nyanza: Abanyamuryango ba AERG-ESN basannye inzu y’umukecuru

Abagize umuryango w’abanyeshuli bacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 biga mu ishuli ryisumbiye rya Nyanza mu karere ka Nyanza basanye inzu y’umukecuru ushaje cyane Nyirantashya kuri uyu wa gatandatu tariki 19/05/2012.

Uwo mukecuru bivugwa ko afite imyaka isaga 100 atuye mu kazu gato, nta gira umwuzukuru cyangwa undi muvandimwe umwitaho usibye wenyine kwimenya kandi nyacyo yishoboreye muri rusange.

Umwe mu baturanyi b’uwo mucyecuru yagize ati: “Nakuze mbona Nyirantashya ari umukecuru ushaje cyane abana tukamutinya none ngize imyaka 32 akiri wa wundi”.

Abanyeshuli bacitse ku icumu rya Jenoside biga mu ishuli ryisumbiye rya Nyanza nibo bamukoreye ubuvugizi binyuze ku mwana umwe baturanye wasabye bagenzi be kuzafata umunsi umwe bakaza kumuhomera inzu abamo kuko yari hafi yo kumugwa hejuru.

Umukecuru Nyirantashya arashaje cyane. Ngo ashobora kuba arengeje imyaka 100.
Umukecuru Nyirantashya arashaje cyane. Ngo ashobora kuba arengeje imyaka 100.

Mu gufasha uwo mukecuru bashatse urwondo bamuhomera iyo nzu abamo kugira ngo iyi mvura y’itumba idasiga umusenyeye; nk’uko Habimana Constantin umwarimu kuri ESN wari kumwe n‘abo banyeshuli yabivuze.

Icyo gikorwa bakoze kiri muri gahunda y’ubutabazi bw’ibanze kugira ngo uwo mukecuru ashobore kubona aho yaba arambitse umusaya bizeye neza ko imvura itasenya mu buryo bworoshye, nk’uko Turikumwe Christian, umuhuzabikorwa w’abanyeshuli bacitse ku icumu rya Jenoside yakorerwe Abatutsi biga muri ESN abivuga.

Yakomeje avuga ko muri gahunda yabo bafite kuzamwubakira indi nzu ariko bikiri mu mishinga kuko nta bushobozi bo babona bwo kubikora. Ati: “ Icyo twakoze nicyo twari dushoboye mu bushobozi dufite nk’abanyeshuli bakicaye ku ntebe y’ishuli”

Bahererekanyaga urwondo rwo guhoma inzu y'umukecuru Nyirantashya.
Bahererekanyaga urwondo rwo guhoma inzu y’umukecuru Nyirantashya.

Uyu mukecuru utuye mu mudugudu wa Rugarama mu kagali ka Rwesero mu murenge wa Busasamana yarashaje cyane asubira bwana kuko nta kiganiro mushobora kugirana ngo asubize ibyo umubajije. Kubera imyaka y’izabukuru agezemo asigaye agenda yunamirije kandi nta menyo akigira mu kanywa kuko araseka ukagira ngo ni umwana utaramera amenyo bitewe n’ibihanga afite.

Umuryango w’abanyeshuli bacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 biga mu ishuli ryisumbiye rya Nyanza si ubwa mbere bakoze igikorwa nk’icyo kuko bamaze kugikorera ahantu hagera kuri 4 hatandukanye byose bigamije gufasha abantu batishoboye muri rusange. Abo banyeshuli bose hamwe bagera kuri 84.

Jean Pierre Twizeyeyezu

Ibitekerezo   ( 1 )

we 10x to ths Fmly, together we can as human, I still luv u

together chris yanditse ku itariki ya: 27-04-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka