Nyanza: Abantu 19 bafashwe bashinze akabari mu ishyamba

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Nyanza ku bufatanye n’izindi nzego z’umutekano n’abayobozi mu nzego z’ibanze, bafashe abantu 41 barenze ku mabwiriza yo kurwanya ikwirakwira rya Covid-19, muri bo harimo 19 bafatiwe mu ishyamba barahahinduye akabari, bakaba bafashwe ku ya 07 na tariki ya 08 Nyakanga 2021.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, SP Theobald Kanamugire, yavuze ko abo 19 bafashwe tariki ya 07 Nyakanga 2021, bafatirwa mu Murenge wa Busasamana, Akagari ka Kavumu, Umudugudu wa Gihisi B, naho abandi 22 bafatirwa mu mirenge ya Ntyazo na Mukingo.

Yagize ati “Polisi ku bufatanye n’izindi nzego bafatanya kugenzura uko amabwiriza yo kurwanya Covid-19 bageze mu Mudugudu wa Gihisi B mu gihe cya saa moya z’umugoroba, abaturage babaha amakuru ko hari abantu bashinze akabari mu ishyamba riri hafi aho. Bahise bajyayo koko muri iryo shyamba bahasanga abantu 19 barimo banywa inzoga begeranye nta n’umwe wambaye agapfukamunwa”.

SP Kanamugire yavuze ko ako kabari ko mu ishyamba ari ak’uwitwa Mukamana, uyu ngo asanzwe acuruza ibigage n’inzoga zindi zitemewe zizwi ku izina rya dunda ubwonko, nk’uko abaturage babivuga.

Uwo Mukamana ngo ubusanzwe acuruza yikingiranye agafungura umuryango wo mu gikari gusa, abo 19 bafashwe bakaba bari basohotse mu kabari ke basohokanye inzoga ndetse zashira akabashyira izindi aho mu ishyamba, nk’uko bigaragara ku rubuga rwa Internet rwa Polisi y’u Rwanda.

Akomeza avuga ko abandi 22 bafashwe tariki ya 08 Nyakanga 2021, bafatiwe mu mirenge ya Ntyazo na Mukingo mu tugari dutandukanye. Muri abo bantu harimo abatambara agapfukamunwa, abarengeje amasaha yo gutaha, abatafunze amaduka yabo ku masaha yashyizweho ndetse n’abandi bagiye bafatwa batubahirije amabwiriza yandi ajyanye no kurwanya ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19.

SP Kanamugire yongeye kwibutsa abaturage muri rusange ko kwirinda Covid-19 ari inshingano za buri wese, ko atari ukubikora kubera ubonye Polisi.

Yagize ati “Aya mabwiriza agamije kubarinda kwandura Covid-19 no kwirinda kuyanduza abandi. Abajya kunywera inzoga mu ishyamba cyangwa n’ahandi bibwira ko bihishe Polisi n’izindi nzego baribeshya kandi baranihemukira kuko Coronavirus yo ntiyihishwa. Aho bazajya hose mu gihe batubahirije amabwiriza yo kuyirinda izabasangayo, icyababera kiza tunabakangurira ni ugukurikiza ayo mabwiriza yose uko yakabaye”.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Busasamana, Bizimana Egide, aganira n’aba bafashwe yabibukije amabwiriza yo gukumira ikwirakwizwa ry’iki cyorezo abibutsa ko Leta iyashyiraho igamije ko buri muturage ayasobanukirwa kandi akayubahiriza.

Ati “Ntibikwiye ko haba hakiri umuturage utarumva cyangwa ngo abone ubukana bw’iki cyorezo buri munsi hatangazwa imibare y’abantu gihitana n’abacyandura. Abantu bakwiye kwirinda kwandura no kwanduza abandi, kugira ngo bigerweho rero ni uko bakurikiza amabwiriza atangwa”.

Abafashwe bajyanywe ku biro by’imirenge bafatiwemo barigishwa banacibwa n’amande, mu gihe akabari ka Mukamana Solange kafunzwe acibwa n’amande nk’uko amabwiriza abiteganya.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka